Menya amakuru agezweho ku burwayi bw’umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Francis
Umushumba wa Kiliziya Gaturika ku isi Papa Francis amerewe neza nubwo akiri mu bitaro aho arikuvurwa indwara zibasira ibihaha ndetse n’izibasira impyiko, aho impyiko ze zitari gukora akazi kazo neza.
Abaganga batangaje ko ibimenyetso by’amaraso byagaragaje ko impyiko ze zitarimo gukora akazi kazo neza, ko kuyungurura amaraso no gusohora imyanda mu mubiri, akaba akirwariye mu bitaro bya Gemelli biherereye i Roma mu Butaliyani.
Nubwo papa arembye, gusa aracyabasha kwibuka ibintu byinshi by’ingenzi , ndetse no kugerageza kwitwararika aho ari hose ndetse amakuru akavuga ko ejo ku cyumweru, tariki 23 Gashyantare 2025, ya kurikiye misa ntagatifu ari mu cyumba arwariyemo.
Mu minsi ishize Papa Francis , yatanze imbyirwa ruhame yanatangajwe ndetse inandikwa n’ibitangazamakuru byinshi byo hirya no hino ku isi, iyo mbyirwaruhame yari ikubiyemo amagambo yo gushimira abamufasha mu burwayi bwe.
Ntago ari ubwambere Papa ahuye n’uburwayi kuko mu 2021 yabazwe mu nda, mu 2022 yagize ibibazo byo mu ivi bituma agendera mu kagare k’abafite ubumuga , gusa byose bijyana n’ubusaza. Mu mwaka wa 2023, nabwo yajyanywe mu bitaro kubera indwara yo mu buhumekero ya ‘bronchitis’, n’izindi mpanuka yagiye agira ziterwa no kugira intege nkeya z’umubiri.
Pope Francis ‘Jorge Mario Bergoglio’ kuri ubu afite imyaka 88 y’amavuko, akaba yaravutse tariki 17 Ukuboza 1936, avukira muri Argentine akaba amaze imyaka 12 ari mu murimo dore ko yimitswe Werurwe , 2013.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?