Nyuma yo gukubitwa kimwe kitishyurwa ; Darko Novic wa Apr Fc yanze kuvugisha itangazamakuru
Umutoza w’ikipe ya Apr fc yanze kwitabira ikiganiro n’itangazamakuru nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Mukura Vs Sports igitego kimwe ku busa mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona umaze kubera kuri sitade mpuzamahanga ya Huye .
Ubwo uyu mukino wari urangiye hagezweho umwanya wo kuganiriza itangazamakuru ku batoza b’impanze zombi ; Umutoza mukuru wa Mukura Afahmia Lotif wari uherekejwe n’umuvugizi akaba n’umunyabanga w’iyi kipe Bwana Gatera Edimon baje kuganiriza itangazamakuru , aho bashimangiye ko Apr ari nk’izindi kipe zose zibarizwa mu Rwanda ndetse ko nta tandukaniro riri hagati yayo n’andi makipe nubwo ishora amafaranga atari make kuri buri soko ry’igura n’igurisha .
Nyuma yuko ku ruhande rwa Mukura rwari rumaze kuvugisha itangazamakuru , Abanyamakuru bamaze iminota igera kuri 45 mu cyumba cyahariwe Press conference bategereje umunya – Seribiya Darko Novic cyangwa umuhagarariye ariko baraheba kugeza ubwo barambwiwe bakitahira .
Biravugwa ko Darko Novic yahise ajya mu gahinda kenshi ndetse n’igitutu cyuko ashobora kwirukanwa n’iyi kipe bijyana nuko umubare w’amanota yasinyiye mu masezerano ye agomba nibura gutakaza ari kugenda agera ndetse hari umunyamakuru wacu wari ku kibuga wiboneye uyu mutoza ari kumwe n’abamwungirije bicaye mu modoka ya Apr fc basa nk’abumiwe mu buryo bukomeye .
Ikipe ya Apr fc yagiye gukina uyu mukino wayihuzaga n’ikipe ya Mukura Vs kuri iki cyumweru nyuma mukeba wayo Rayon sports yari yaraye anganije igitego kimwe kuri kimwe n’ikipe ya Amagaju Fc byatumaga iyi ikipe ijya ku gitutu .
Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na rutahizamu Malanda Destin ku munota wa 18′ w’igice cya mbere cy’umukino ku mupira mwiza yari aherejwe na Jordan Dimbumba nawe niko guhita arekura ishoti riruhukira mu izamu ryari ririnzwe na Ishimwe Pierre .
Iyi nkuru uyakiriye ute ?