FootballHomeSports

Manchester United yujuje umukino wa gatatu wikurikiranya idatsinda nyuma yo kubona inota rimwe

Ikipe ya Manchester United yongeye gutsikira mu mukino w’umunsi wa 26 wa Premier League, ni umukino bakiriwemo n’ikipe ya Everton banganya ibitego bibiri kuri bibiri (2-2).

Ni umukino wagiye gukinwa n’ubundi iyi kipe itari kwitwara neza, dore ko bari baherutse gutsindwa na Tottenham Hotspur F.C ndetse na Crystal Palace F.C, bisobanuye ko uyu mukino byasaga nk’itegeko kuwutsinda nubwo Umunya-Portugal Ruben Amorim byarangiye bimunaniye.

Ntibyatinze cyane kuko ikipe ya Everton igitego cya mbere yakibonye ku munota wa 19′ gitsinzwe na Norberto Bercique Gomes Betuncal, ‘Beto’ ku mupira wa Abdoulaye Doucouré.

Kugera ubwo uyu musore wa Everton Beto yujuje ibitego 5 muri uku kwezi kwa Kabiri byamugize umaze gutsinda ibitego byinshi muri uku kwezi muri Shampiyona y’Abongereza Premier League.

Abdoulaye Doucouré watanze umupira wavuyemo igitego cya Kabiri yahise atsinda igitego cya Kabiri ku munota wa 33′ w’umukino , byatumye yuzuza Assist 4 n’ibitego 4 amaze gukora ya kinnye na Manchester United, akaba arinayo kipe amaze kugiraho uruhare rw’ibitego byinshi muri Premier League.

Igice cya mbere cyarangiye Everton iyoboye, ariko mu gice cya kabiri Manchester United irayishyura, igitego cya Bruno Fernandes kuri kuvura nziza cyane yateye umuzamu Jordan Pickford ntiyamenya uko bijyenze.

Manuel Ugarte yatsinze igitego cya Kabiri neza ku munota wa 80′ ku mupira wari ugarutse umusanga iruhande rw’urubuga rw’amahina ahita atsinda igitego cya kabiri cya United.

Ikipe ya Manchester United ndetse na Everton zagerageje gushaka ibitego by’intsinzi , harimo na penaliti yari buhabwe Everton gusa umusifuza Andrew Madley nyuma yo kwifashisha VAR yemeza ko nta penaliti.

By’agateganyo Manchester United ubu iri ku mwanya wa 15, mu gihe Everton yo inota rimwe ryayisize ku mwanya wa 12.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *