FootballHome

Ukuri ku makuru avuga ko ingabo za Uganda zaba zarageze muri Congo kurwana na M23

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yahakanye amakuru amaze iminsi yandikwa n’ibitangazamakuru byinshi byo hirya no hino ku isi, avuga ko ingabo za Uganda ziri muri Congo guhangana na M23.

Iyi nkuru byumwihariko yatangajwe n’ikinyamakuru cya Al-Jazeera, aho kemezaga ko izi ngabo za Uganda ndetse n’iziherutse kongerwayo zigiye mu rwego rwo guhangana n’umutwe wa M23 uhanganye cyane n’igisirikare cya Congo.

Prezida Museveni yagize Ati “Kuba tuhafite ingabo ntaho bihuriye no kurwanya inyeshyamba za M23. Kuva mu ntangiriro dusaba impande zihanganye kujya mu biganiro.”

Perezida wa Uganda kandi akomeza agaragaza ko ingabo z’igihugu cye zigambiriye ku rwanya umutwe wa ADF, ubuza umutekano Abanyekongo ndetse n’Abanya-Uganda , kandi zikabayo ku bwumvikana bw’ibihugu byombi ni ukuvuga Uganda na RD Congo.

Igihugu cya Congo, gikomeje gutakaza ikizere cyo gutsinda intambara bahanganyemo n’umutwe wa M23, dore ko uyu mutwe ukomeje kwicuma wigira imbere urenza ibice by’ingenzi umaze kwigaruri harimo umurwa mukuru wa Kivu y’Aruguru ndetse n’Uw’Epfo.

Ndetse kuri ubu ibintu biri kuba bibi kurushaho, aho abarwanyi ba Wazalendo bahanganye n’Igisirikare cy’Igihugu cyabo FARDC kubera bamwe mu basirikare ba FARDC bari guhunga urugamba.

Kuri ubu Leta ya Congo isigaye ku kwinginga amahanga ngo afatire ibihano u Rwanda, bashinja gutera inkunga uyu mutwe ndetse no gushyira igitutu kuri uyu mutwe ngo ube warekura uduce wafashe nk’uko byagenze bwa mbere wigaruri GOMA.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *