HomeOthers

Kamonyi: Ikamyo yari ipakiye imbaho yagonze imodoka y’Abanyeshuri 13 barakomereka

Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, mu karere ka Kamonyi ho mu murenge wa Rugarika habaye impanuka ikomeye aho imodoka itwara abanyeshuri (School bus) yagonzwe n’ikamyo yari itwaye imbaho.

Amakuru akemeza ko abana bari muri iyi modoka bajyanwe ku bitaro, aho bamwe bakomeretse byoroheje mu giha abandi bakomeretse bikomeye, 13 muri rusange n’ibo bakomeretse mu gihe batatu muri abo 13 bakomeretse bikomeye bakaba bajyanywe mu bitaro bya CHUK i Kigali.

Nk’uko umuyobozi w’ishuri rya Elite Parents School bwana Tuyizere Oswald [ry’aho abana bigaga], abyemeza ngo iyo mpanuka yabereye ahazwi nko ku Mugomero, ubwo imodoka itwara abanyeshuri yari ihagaze abana bari kuyinjiramo, iyo kamyo ikaza ikahabasanga ikabagonga.

yagize ati “Ikamyo yasanze abana barimo kwijira muri bisi yabo, irabagonga ku bw’amahirwe nta wacitse ukuguru, nta wacitse ukuboko, ku buryo hari n’abatangiye gusezererwa kwa muganga”.

Uyu muyobizi yemeza ko bamenyesheje ababyeyi b’abana, bakaba bari hamwe kwa muganga, ndetse n’ubuyobozi bw’ishuri buri hafi yaba bana bahuye n’iri sanganya.

Dr. Nahayo Sylvere ni umuyobozi wa karere ka Kamonyi yavuze ko nabo bamenye ibyaya makuru , inzego z’Umutekano zihutiye gutabara nubwo hataramenyeka nyirizina icyateye iyi mpanuka.

Gusa abayibonye iyo mpanuka iba bavuga ko ikamyo yamanukaga yataye umuhanda, ikagonga imodoka itwara abanyeshuri aho yari ihagaze, arinabyo byavuyemo iyo sanganya.

Ni mu gihe uyu muhanda , Muhanga-Kigali uri muri gahunda yo kubakwa kugirango imodoka zizagire ibisate byinshi byo kugenderamo, dore ko benshi bemeza ko ubwinshi bw’ibinyabiziga biwunyuramo ukeneye kongererwa ibisate.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *