FootballHomeSports

UCL Tombola: Imikino ya 1/8 yamaze kumenyekana; deribi y’umujyi wa Madrid ni umwe mu yitezwe na benshi

Tombola y’imikino ya 1/8 mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi, yabaye kuri uyu munsi wa 21, w’ukwezi kwa Kabiri, yasize hamenyekanye imikino yose uko ari umunani, ndetse hagaragaramo imikino ikomeye nk’ugomba guhuza Paris Saint Germain na Liverpool, ndetse n’umukino wa deribi y’i Madrid umenyerewe cyane muri ino mikino.

Ni imikino bigaragarira buri were ko igeze aharyoshye koko, cyangwa se ukaba wavuga ko ibintu bigeze aho umwana arira nyina ntiyumve mu kinyarwanda cya nyacyo. Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cy’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi (UEFA), giherereye i Zurich, mu Busuwisi, kikaba cyatangiye i saa tanu, ku isaha mpuzamahanga y’umurongo wa Greenwich (GMT).

Muri iyi tombola hagaragayemo imwe mu mikino ikomeye aho ikipe y’ubukombe nka Liverpool, yatomboye kuzacakirana n’ibikurankota by’i Paris ubwo ni ukuvuga Paris Saint Germain, imwe yahaye umwanya kizigenza Mbappe, maze akigaragaza, ubu akaba ari gukorera ibitangaza i Madrid,ho mu ikipe y’ubwami ya Real Madrid, si iyo gusa kuko byagaragaye ko hazaca uwambaye hagati y’abakeba babiri Real Madrid, na Atletico Madrid,bose bahuzwa n’umurwa mukuru wa Esipanye.

Uyu ni umukino ukurura imbaga nyamwishi dore ko umaze guhuriza aya makipe yombi ku mikino ya nyuma itandukanye y’iri rushanwa mu 2014 na 2017, ntakabuza n’ubundi nk’abakurikiranira ruhago hafi turabizi neza ko twiteze umukino uzaba uryoheye ijisho.

Mu yindi mikino yatombowe, ikipe ya Arsenal, isanzwe ihatanira igikombe cya shampiyona mu Bwongereza, yatomboye PSV Eindhoven, yo mu Buholandi ni mugihe International de Milano, ibarizwa mu Butaliyani yo, yatomboye kuzakina na Feyenoord, nayo ibarizwa mu Buholandi.

Biteganyijwe kandi ko ibikurankota byo mu Budage, Bayern Munich, izacakirana na Bayer Leverkusen, basanzwe bakinana muri Bundesliga, Borussia Dortumund yo igomba gucakirana na Lille, yo mu gihugu cy’Ubufaransa. Ikipe ya Barcelona yatomboye ikipe itoroshye ya Benfica y’i Lisbone, mu murwa mukuru wa Poritigali.

Nkurikije uko mbona iyi mikino nk’umwanditsi nababwira ko, izaba ari imikino iryoheye ijisho ndetse ikazatanga akazi k’uwariwe wese ushaka kugera ku mukino wa nyuma.

  • Paris Saint Germain vs Liverpool

Ni umukino uzaba uryoheye ijisho dore ko uzaba uhuza amakipe asanzwe akina umukino wo gusatira.

  • Club Brugge vs Aston Villa

Ikipe ya Unai Emery, izaba ihura n’ihurizo rikomeye mu gihugu cy’Ububiligi.

  • Real Madrid vs Atletico Madrid

Umukino w’ishiraniro usanzwe ari deribi y’umujyi wa Madrid, uyu mukino ukaba uje kare kuko ahenshi umenyerewe ari muri 1/2, cyangwa finali.

  • PSV Eindhoven vs Arsenal

Abarashi b’i London, bazaba bakina n’ikipe isanzwe dore ko bakunze gucakiranira mu matsinda.

  • Feyenoord vs Inter de Milan

Uwatwaye shampiyona y’Ubuholandi, (Eredivisie), azaba ahanganye n’uwageze ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa mu myaka ibiri, ishize.

  • Bayern Munich vs Bayer Leverkusen

Ni umukino w’amakipe abiri aturuka mu Budage, ndetse akaba ari nayo ayoboye abahataniye igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

  • Borussia Dortumund vs Lille

Ikipe izwi cyane yo mu Budage, izaba ihura n’imwe mu makipe ya mbere azwiho ibyo kwizirika mu Bufaransa.

  • Benfica vs Barcelona

Uyu uzaba ari umukino w’amateka aho amakipe yombi azaba yifuza gukomeza.

Biteganyijwe ko imikino ibanza ya 1/8, igomba kuzakinwa ku italiki ya 4, Werurwe, mu gihe iyo kwishyura yo, izahita ikinwa nyuma y’icyumweru kimwe, hazaba ari ku ya 11 Werurwe.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *