Ese ni ibiki Amerika ishinja Gen (Rtd) James Kabarebe byatumye imufatira ibihano?
Ibiro bishinzwe kugenzura umutungo wo hanze Office of Foreign Assets Control (OFAC) bya Minisiteri y’Imari ya Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika yafatiye ibihano Gen (Rtd) James Kabarebe.
James Kabarebe asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, gusa ibi bihano byamaganwe n’u Rwanda biciye ku muvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo.
Yagize Ati “Ibihano nta shingiro bifite. Umuryango mpuzamahanga ukwiriye gushyigikira imbaraga Akarere kari gushyira mu bikorwa mu buryo bugamije kugera ku gisubizo cya politike, aho kuzica intege.”
Amerika ishinja James Kabarebe kuba hagati y’ubufasha u Rwanda ruha M23, kandi uyu mutwe ushinjwe n’umuryango w’abibumbye (ONU) guhungabanye umudendezo w’Abanyekongo mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Amerika kandi ivuga ko James Kabarebe ari we “ugenzura byinshi mu byinjizwa n’u Rwanda na M23 bivuye mu mabuye y’agaciro muri DR Congo”. hashingiwe kuri ibyo byose rero iki gihugu cyafatiye ibihano James Kabarebe.
Leta ya Amerika ivuga ko ibi bihano bivuze ko “imitungo yose hamwe n’inyungu” by’aba bantu biri muri Amerika, cyangwa se ari ibyabo ariko bigenzurwa n’abari muri Amerika, bifunzwe, kandi n’ibindi byabo bigomba kubwirwa biriya biro bya OFAC.
James Kabarebe yafatiwe ibihano hamwe na Lawrence Kanyuka umuvugizi w’ihuriro AFC/M23, nawe ushinjwa ibikorwa binyuranye bitemewe na Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika.
Mu mwaka wa 2022 na 2023 Amerika yafatiye ibihano kandi aba bakurikira: Apollinaire Hakizimana wa FDLR, Sebastian Uwimbabazi wa FDLR, Ruvugayimikore Protogene wa FDLR, Bernard Byamungu wa M23, Colonel Salomon Tokolonga w’ingabo za FARDC, Brig. Gen. Andrew Nyamvumba w’ingabo za RDF, Col Michel Rukunda uzwi nka Makanika wa Twirwaneho (uherutse kwitaba Imana) , Bertrand Bisimwa wa M23, Corneille Nangaa wa M23.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?