FootballHomeSports

Igikombe cy’Amahoro cyaryoshye; Rayon Sports na APR FC bazahura nande muri 1/4 cyirangiza?

Igikombe cy’Amahoro 2025, kirarimbanyije aho imikino ya 1/8 yagannye ku musozo, hakaba hagiye gukurikiraho imikino ya 1/4 , hashakwa ugomba gusimbura ikipe y’Igipolice cy’Urwanda ya cyegukanye umwaka ushize w’imikino 2023-2024.

Imikino ya 1/8 cyirangiza yashyizweho akadomo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Gashyantare 2025, mu mukino ikipe ya Gorilla FC yanganyijemo n’ikipe ya City Boys ubusa ku busa (0-0), gusa Gorilla FC ikomeza ku gitego cyo hanze, dore ko mu mukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije igitego kimwe kuri kimwe (1-1).

Uko amakipe agomba gukina muri 1/4 cy’Igikomba cy’Amahoro 2024-2025!

Rayon Sports vs Gorilla FC

APR FC vs Gasogi United

Police FC vs AS Kigali

Amagaju vs Mukura VS

Vuba turamenya na matariki ndetse n’ukwezi iyi mikino ya 1/4 igomba kubera hashakwa ugomba kwegukana iki gikombe cy’uyu mwaka wa 2025, nyuma y’uko Mashimi Vincent ariwe wakegukanye icy’umwaka ushize atsinze Bugesera FC ku mukino w’anyuma.

Uko amakipe yitwaye muri 1/8 cyirangiza!

Bugesera FC 0-0 Amagaju-Agg 1-2, Ikipe y’Amagaju irakomeza

Mukura 1-0 Intare FC- Agg 2-0, Ikipe ya Mukura VS irakomeza

Gasogi United 1-1 AS Muhanga -Agg 3-1, Ikipe ya Gasogi United Irakomeza

Rayon Sports 2-0 Rutsiro FC – Agg 4-1, Ikipe ya Rayon Sports irakomeza

Police FC 3-0 Nyanza FC – Agg 4-2, Ikipe ya Police FC irakomeza

Vision FC 1- 1 AS Kigali – Agg 1-2, Ikipe ya AS Kigali irakomeza

APR FC 4- 0 Musanze FC -Agg 4-0, Ikipe ya APR FC Irakomeza

Gorilla FC 0- 0 City Boys -Agg 1-1 , Ikipe ya Gorilla irakomeza ku gitego cyo hanze

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *