Gasabo: Inkongi y’umuriro yangije byinshi birimo n’imodoka ina kongora resitora
Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu wa tariki ya 19 Gashyantare 2025, inkongi y’umuriro yibasiye igaraje riri ahazwi nko mu Cyerekezo mu murenge wa Gatsata mu mugi wa Kigali.
Iyi nkongi y’umuriro yatunguranye muri aka karere ka Gasabo, Biracyekwa ko yatewe n’abarimo bakora amashanyarazi y’imwe mu modoka yo mu bwoko bwa RAV4.
Hanyuma iyi nkongi iza gusakara hose ndetse iranakomera, yaje gutwika ibikoresho byinshi nk’uko amakuru abyemeza utibagiwe n’imodoka zari muri iyi nyumako zahiye zishya zirakongoka.
Sibyo gusa kuko na resitora iherereye aha inkongi y’umuriro yabereye yahiye irakongoka, ibirimo ibikoresho birashya ndetse n’ibyo kurya iyi resitora yatekeraga abakiriya birahatikira.
Police y’u Rwanda ishami rishinzwe kuzimya no guhangana n’inkongi y’umuriro yatabaye, kugirango hatagira na handi hafatwa n’iyi nkongi y’muriro yibasiye aka gace.
Ku geza ubu ntago haratangazwa agaciro k’ibyangirikiye muri iyi kongi y’umuriro , ndetse n’abashobora kuba bagiriye ibibazo muri iri sanganya ry’inkongi y’Umuriro.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?