EuropeHomePaper TalkSports

Paper Talk : Manchester united mu mavugurura – I Burayi haramutse handikwa iki ?

1. Umusifuzi w’umunya – Esipanye waretse ikirita itukura Jude Bellingham itaravuzweho rumwe biravugwa ko ari gukorwaho iperereza ryimbitse ndetse aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanishwa imyaka itanu adakandagira mu kibuga nk’umusifuzi . [ Daily Mail ]

2. Ikipe ya Manchester United biravugwa ko igiye kugabanya abakozi bagera kuri 200 bakoraga umunsi ku munsi muri iyi kipe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa uburyo bw’imiyoborere bushya bwa Sir Jim Ractife bwo kugabanya amafaranga y’imishahara ikipe isohora ku kwezi . [ Daily Express ]

3. Umunya – Brazil ukinira ikipe ya Westham witwa Lucas Paqueta yahuye n’ikibazo cy’imvune yo mu kagombambari ubwo yari myitozo n’abandi bakinnyi ndetse ahita ajyanwa ku ngombyi atabasha kwigenza . [ Evening Standard ]

4. Amakipe arimo Arsenal na Chelsea biravugwa ko ari kwifuza rutahizamu w’umufaransa watakira ikipe ya Eintrach Frankfurt witwa Hugo Ekitike w’imyaka isaga 20 mu gihe ibyo kuzana Alexander Isak byaba byanze . [ Football London ]

5.ikipe ya Liverpool ngo yiteguye gutanga rutahizamu wayo witwa Darwin Nunez mu ikipe ya Newcastle kugirango ibahe rutahizamu wayo Alexander Isak ukomeje kwifuzwa n’amakipe menshi ku mugabane w’i Burayi . [ Football Insider ]

6.Manchester United ikomeje kwipima kuba yasinyisha rutahizamu w’ikipe ya Ipswich Town witwa Liam Delap waturutse mu irerero ry’ikipe ya Manchester city ndetse kuri ubu akaba amaze kwinjiza ibitego bigera ku 10 muri Premier League . [ Manchester Evening News ]

Iyi Paper Talk uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *