FootballHomeSports

Ukuri ku makuru avuga ko SKOL yaba yafunze ikibuga cya Nzove Rayon Sports yakoreragaho imyitozo

Ikipe ya Rayon Sports biteganyijwe ko iza gukomeza gukorera imyitozo ku kibuga cy’Imyitozo cy’Uruganda rwa SKOL giherereye mu Nzove , mu gihe hari amakuru avuga ko iyi kipe itazongera kuhakorera.

Amakipe yombi y’Abagabo n’Abagore ya Rayon Sports asanzwe akorera imyitozo kuri iki cyibuga ndetse iy’Abagore yo ihakinira n’imikino yayo ya shampiyona ndetse n’Igikombe cy’Amahoro.

Kuri iki gicamutse cyo ku wa Gatatu wa tariki ya 19 Gashyantare 2025, n’ibwo hacicikanye amakuru yavugaga ko kubera ubwumvikana buke bumaze iminsi hagati yuruganda rwa SKOL n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, uru ruganda rwaba rwamaze gufunga iki kibuga.

Amakuru dukesha umunyamakuru uri mu bakomeye mu Rwanda ndetse akaba anakurikiranira hafi amakuru y’iyi kipe ‘SAM KARENZI’ yagaragaje ko ntabyacitse kuko ubufatanye hagati ya SKOL na Rayon Sports ari ntamakemwa.

Abicishije ku rukuta rwe rwa X Sam Karenzi yagize Ati “Ntabyacitse Rayon Sports ejo izakorera imyitozo mu Nzove! SKOL na Rayon Sports bibanira nk’aba Chr”.

Kuva ubuyobozi bwa Uwayezu Jean Fidele bwa kwegura bugasimburwa n’ubwa Twagirayezu Thadee ndetse nabo bafatanyije , hagiye havugwa ko hari ibitari kumvikanwaho muri iyi kipe , hakaba harabanje kuvugwa kutumvika hagati y’Inama y’Ubutegetsi(Board of Directors) ya Rayon Sports iyobowe na Paul Muvunyi ndetse n’ubuyobizi bwa Rayon Sports nyirizina.

Gusa iyi kipe ku bijyanye n’umusaruro iyi kipe yatangiye kugaruka, nyuma yo kugira umusozo mubi w’igice cyibanza cya Shampiyona ndetse n’intangiriro, gusa kuri ubu haba muri Shampiyona ndetse no mu gikombe cy’Amahoro imikino iheruka yitwaye neza.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *