DRC : Urujya n’uruza rw’amato hagati ya Bukavu na Goma rwongeye gusubukurwa
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Gashyantare , urujya n’uruza rw’amato atwara abagenzi rwongeye gusubukurwa mu kiyaga cya kivu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo byumwihariko mu gace guhuza umujyi wa Goma na Bukavu nyuma y’iminsi minshi ruhagaritswe n’umutwe wa M23 .
Amato yari yarabujijwe kugenda guhera mu mpera za Mutarama ubwo umutwe wa M23 watangazaga ko wigaruriye umujyi wa Goma usanzwe ari umurwa mukuru wa Kivu ya ruguru .
Gusa kuri uyu munsi ku isaha y’isaa kumi n’ebyiri ubwato bwa mbere burimo n’abagenzi bwari buhagarutse ku nkombe nyuma yuko inzego zibishinzwe zari zimaze kubukorera igenzura ryo kureba niba bufite ibyangombwa byose bisabwa .
Guhera tariki ya 27 Mutarama , Ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’Amajyepfo bwatangaje ko ingendo zakorerwaga mu mazi byumwihariko izaberaga mu kiyaga cya Kivu zibaye zihagaritswe kubera impamvu bwise ko ari iz’umutekano ndetse izi ngamba zongeye gukazwa nyuma M23 ifashe umujyi wa Bukavu .
Uku gusubukurwa kw’urujya n’uruza rwo mu mazi bivugwa ko rwongeye gukomorerwa kubera ahanini igitutu cy’imiryango mpuzamahanga yahamagariraga uku gufungurwa kw’inzira z’amazi kugirango zijye zifashishwa mu kugemura ibiribwa ndetse n’izindi mfashanyo ku baturage batuye mu duce tw’intambara .


Iyi nkuru uyakiriye ute ?