Paper Talk : Arsenal ,Chelsea na Liverpool ziracungira hafi Huijsen wa Bournemouth – Haramutse handikwa iki ?

1. Amakipe arimo Arsenal , Chelsea na Liverpool biravugwa ko zifuza gusinyisha myugariro w’umunye -Espanye ukinira ikipe ya AFC Bournemouth w’imyaka 19 witwa Dean Huijsen gusa Bournemouth yo yatangaje mbere ko uwifuza kugura uyu musore agomba gutanga miliyoni 55 z’amayero . [ TBR FOOTBALL ]

2. Ikipe ya Liverpool yatangaje ko iri gushaka umusore w’umufaransa ukina nka rutahizamu witwa Mohammed – Ali Cho w’imyaka 21 ukinira ikipe ya Nice [ TEAM TALK ]

3 . Umuherwe ufite imwe mu migabane muri Manchester united witwa sir Jim Ratcliffe unashinzwe ibijyanye n’imishinga irebana na siporo muri iyi kipe yatangaje ko mu minsi iri mbere azagabanya umubare w’abakozi kugirango abashe kuzigama imishahara yabo avuga ko ariyo azakusanya akayifashisha mu kugura abakinnyi . [ DAILY STAR ]

4. Ikipe ya AL Nassar yo muri Arabiya Sawudite biravugwa ko yamaze kwemeranya na rutahizamu w’ikipe ya Liverpool ukomoka muri Uruguay witwa Darwin Nunez kuba yakwerekezayo nk’umukinnyi wayo mushya . [ GIVEMESPORT ]

Paje ibanza y’ikinyamakuru the Sport.

5 .Ikipe ya Chelsea yatangaje ko yamaze gutegura miliyoni 58.3 z’amayero zo guha ikipe ya Atletico Madrid kugirango isinyishe myugariro wayo w’imyaka 21 ukomoka muri Esipanye witwa Pablo Barrios . [ FICHAJES ]

6. Umutoza w’umuholandi wahoze utoza ikipe ya Manchester united witwa eric Tenhag biravugwa ko ashobora kugaruka mu kazi kuko magingo aya uyu mutoza ari ku rutonde rw’abatoza bari kwifuzwa n’ikipe ya Feyenoord . [ AD ]

7 . Bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya Manchetser United ngo babona kuba umutoza Ruben Amorim yahindura uburyo bw’imikinire ye byaba imwe mu nzira nziza zo kwitwara neza . [ DAILY MAIL ]

8. Imwe mu mikino ya Uefa Champions League irimo n’umukino wa nyuma biravugwa ishobora kuzajya ibera hanze y’umugabane w’iburayi guhera mu mwaka wa 2033 kubera impamvu z’ubucuruzi .[ THE INDEPENDENT ]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *