Hatangajwe impamvu zihishe inyuma y’impinduka muri politiki y’imisoro

Kuri uyu wa Kabiri , tariki ya 2 Gashyantare 2025 , Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyibanze mu gutanga ubusobonuro kuri politiki nshya y’imisoro n’impamvu yashyizweho .

Bwana Sebahizi  Prudence usanzwe ari umuyobozi w’uru rwego rureberera ubucuruzi n’inganda mu gihugu yavuze ko gushyiraho imisoro mishya cyangwa kuzamura iyari isanzweho biba bigamije kwishakamo ubushobozi nk’igihugu.

Aho yagize ati:  “Uko twagira kose ntabwo twagira Igihugu giteze amaboko kugira ngo kibone imfashanyo. Tugomba kugira igihugu cyitunze, kuko ya mafaranga ajya mu isanduku ya Leta, arongera akagaruka agafasha wa muturage.”

Sebahizi kandi yanongeyeho ko kuvugurura imisoro bitazagira ingaruka mbi ku biciro ku masoko.

 Aho yagize ati:  “Ubundi iyo umusoro wagiyeho ntabwo ari ngombwa ko uhita ugira ingaruka ku biciro. Umusoro wonyine uzagira ingaruka ku biciro ni TVA kuko umusoro ku nyongeragaciro ubundi wishyurwa n’umuguzi wa nyuma, ni ukuvuga ngo bishobora kuba ngombwa ko rwiyemezamirimo ashobora guhita awongera ku giciro, bibaye bitari biriho.”

Kurundi ruhande , Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abikorera, PSF, Stephen Ruzibiza, yavuze ko mu gushyiraho politiki y’imisoro ivuguruye, abikorera baganiriye na Leta, hakarebwa ku kuba niba imisoro itazagira ingaruka ku bucuruzi cyangwa ibyo bakora .

Inama y’abaminisitiri yaraye iteranye yemeje ko Umusoro ku itabi wavanwe ku 130 Frw ugera kuri 230 Frw ku ipaki y’itabi mu gihe itabi rigurishwa ukwaryo riziyongeraho 36%.

Mu zindi mpinduka zakozwe kuri politiki y’imisoro harimo ko umusoro ku binyobwa bisindisha uzava kuri 60% ukagera kuri 65% ku giciro cy’uruganda.

Itangazo rya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ryo kuri uyu wa Kabiri ryerekanye ko umusoro ku makarita yo guhamagara uzava ku 105 mu 2024/2025, ukagera kuri 15% mu myaka itatu iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *