DRC : abatuye umujyi wa Goma bashobora kongera guturitswa n’ibisasu bikomeye

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Gashyantare 2025 ,umuryango uharanira amahoro n’iterambere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo watanze impuruza ku baturage batuye mu mujyi wa Goma bashobora guturikanwa n’ibisasu byasizwe n’intambara ya M23 na FARDC yabaye mu minsi ishize .

Uyu muryango watangaje ko mu mujyi wa Goma hakiri ibisasu byinshi bitigeze biturikiraho ubwo byarasirwaga mu mirwano yari ishyamiranishijemo ingabo za FARDC n’umutwe wa M23 ubwo bwaraniraga gufata uyu mujyi .

Abatuye muri uyu mujyi rero basabwe kuba maso nyuma yuko mu minsi ishize hamaze kubarurwa abantu benshi bagiye bitaba imana bazize guturikanwa n’ibi bisasu ubwo babaga barimo batambuka bisanzwe bagana mu mirima , mu masoko ndetse n’ahandi hahurira abantu benshi .

Aba baturage kandi basabwe kudakora ku kintu gikoze mu cyuma babonye ku nshuro ya mbere kiri ku butaka batabanje kubyereka inzego z’umutekano nkuko umuhazabikorwa w’iyi gahunda Kasereka Makasi yabishimangiye mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Yabiso news .

Aya makuru aje akurikira raporo z’impuguke zari zikubutse mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku birombe [UNMAS ] yerekanaga ko ryo ubwaryo ryari rimaze kubarura ibiturika byinshi bikiri ku butaka bwa Goma ndetse ko isaha ku saha bishobora kuba byaturika bikaba byanahitana ubuzima bw’abatari bake .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *