Paper Talk [ Europe ] : Arsenal na Tottenham kuri rutahizamu wa Fiorentina – Ibyasohotse mu binyamakuru

1 . Amakipe arimo Arsenal na Tottenham Hotspurs yose arifuza gusinyisha Rutahizamu w’imyaka 24 ukomoka mu gihugu cy’Ubutaliyani witwa Moise Kean ukinira ikipe ya Fiorentina. [ONE FOOTBALL ]

2.Ikipe ya Barcelona yatangaje ko yaretse ibyo gusinyisha rutahizamu w’ikipe ya Chelsea witwa Joao Felix muri iri soko ry’igura n’igurisha ryo mu kwezi gushize mbere yuko uyu musore atizwa mu ikipe ya AC Milan [ SPORT ]

3.Ikipe ya Arsenal irifuza gusinyisha rutahizamu w’ikipe ya Liverpool w’imyaka 28 witwa Diogo Jota nyuma yuko Liverpool yatangaje ko yifuza kumurekura kubera ibibazo by’imvune byakunze kuranga uyu musore [ FOOTBALL LONDON ]

4.Ikipe ya Atletico Madrid biravugwa ko iri kwifuza gusinyisha rutahizamu w’umufaransa ukinira ikipe ya Crystal palace witwa jean Phillipe Mateta , iyi kipe itangaje ibi mu gihe amasezerano y’uyu musore ateganijwe gusozwa mu mwaka wa 2026 [ TEAM TALK ]

5.Ikipe zirimo Manchester ndetse na Aston villa ngo ziteguye gutanga miliyoni 70 kuri rutahizamu wa Barcelona , Fermin Lopez nubwo uyu musore w’imyaka 21 we yatangaje ko atifuza gusohoka muri iyi kipe . [ GOAL ]

6.Ikipe ya Manchester United ngo iracyabona gusinyisha myugariro Dean Huijsen w’ikipe ya Bournemouth nk’igisubizo cyirambye cyo kongera imbaraga mu mutima w’ubwugarizi bw’iyi kipe . [ GIVEMESPORT ]

7 .Ikipe ya Nottingham Forest biravugwa ko yiteguye gutanga miliyoni 40 kuri myugariro w’umunya – Esipanye w’ikipe ya Real Madrid witwa Raul Asencio . [ FICHAJES ]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *