Kuri iki cyumweru tariki ya 9 Gashyantare 2024 ,Guverineri w’intara ya Kivu y’amajyaruguru yategetse ko ibiro by’inzego bwite za leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo biherereye muri Goma ko bigomba kwimurwa bikajyanwa mu gace ka Beni mu gihe hategerejwe ko uyu mutwe ubanza gutsinsurwa na FARDC muri kariya gace wamaze kwigarurira.
Ibyicaro by’ibigo bya leta n’ubuyobozi bw’intara byategetswe ko bigomba guhita bivanwa i Goma bikajyanwa muri Beni mu gihe ubuyobozi bw’igisirikare buri gukora ibishoboka byose ngo bwigarurire uyu mujyi wa Goma .
Umuyobozi w’ingabo mu ntara ya Kivu ya Ruguru , Maj . Gen Somo Kakule Evaritse uherutse gushyirwa kuri uyu mwanya asimbuye Nyakwigendera Peter Cirimwami waguye mu mirwano yari ihanganishijemo M23 na FARDC , we yavuze ko uku kwimurwa kw’ibi biro by’ubuyobozi ko ari igikorwa cy’igihe gito kuko ngo mu minsi iri mbere mike baraba bamaze kwisubiza umujyi wa Goma .
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu munsi , Uyu muyobozi yamenyesheje ubuyobozi bwa leta , abayobozi b’amasosiyete ya leta ,abikorera ku giti cyabo , abanyamuryango b’amashyirahamwe y’abakozi ba leta , imiryango itegamiye kuri leta , iy’igihugu ndetse n’icyicaro cy’ingabo za MONUSCO ko ibiro byabo byose biherereye muri uriya mujyi bigomba guhita byimurwa vuba na bwangu .
Iki cyemezo cyije gikurikira ifatwa rya Goma usanzwe ari umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya ruguru wigaruriwe n’umutwe witwaje intwaro w’inyeshyamba za M23 ndetse n’ihuriro rya AFC leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yo ivuga ko ufashwa na leta y’u Rwanda .