Perezida Tshisekedi uyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biravugwa ko afite impugenge z’uko aramutse asohotse igihugu cye ashobora guhirikwa n’umutwe wa M23 .
Amakuru aturuka muri kiriya gihugu yemezo ko ari nayo mpamvu nyamukuru yaba yaratumye yongera gutsemba ubutumire bwa perezida Emmanuel Macron uyobora igihugu cy’Ubufaranda wifuza kumuhuriza ku meza y’ibiganiro na Perezida Kagame i Paris muri uku Kwezi kwa Gashyantare tariki 10 niya 11.
Ibi byakomeje gufata indi ntera nyuma y’aho ku munsi wejo, Perezida Felix Tshisekedi Tshilombo yanze kugera ahabereye inama ya EAC na SADC agahitamo kuyikurikirana ari mu Biro bye i Kinshasa.
Inama ihuriweho ya SADC na EAC yemeje ko ingabo z’ibihugu by’amahanga ziri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zitari mu butumwa bw’amahoro zigomba kuvanwayo mu maguru mashya .
Iyi nama kandi yongeye gushimangira isubukurwa ry’ibiganiro bigamije amahoro bya Luanda ndetse n’ibya Nairobi ndetse kandi impande zombi zishyamiranye zigahagararirwa haba leta ya DRC , abahagarariye umutwe wa M23 ndetse n’abahuza bashyizweho .
Ibi ni bimwe mu byanzuwe ndetse bikanasohorwa mu nyandiko mvugo ya nyuma y’iyi nama yateraniye i Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania .