Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahaye igisubizo icyifuzo cya Donald Trump wakunze kumvikana yemeza ko yifuza guhagarikira imfashanyo igihugu ayoboye kigenera ibihugu by’amahanga birimo n’ u Rwanda .
Ubwo yari abibajijweho n’umunyamakuru rurangiranwa ukorera televiziyo ya CNN witwa Larry Madowo , Perezida Kagame yagize ati : “Perezida Trump afite uburyo budasanzwe akoramo bwo gukoramo ibintu ndetse no gufata imyanzuro ,gusa myinshi mu myanzuro afata nemeranya nawe rwose .”
Ibi byaje bikurikira amagambo ya Donald Trump wagiye utangaza inshuro nyinshi ko agomba guhagarika imfashanyo z’ikigo cy’Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga cyizwi nka USAID kuko ngo amafaranga kirirwa gikwirakwiza mu mishinga y’iterambere yo mu bihugu bitandukanye biherereye hirya no hino ku isi aba yaturutse mu misoro y’Abanyamerika birirwa biyuha akuya .Ndetse ku munsi wo ku cyumeru wo mu cyumeru gishize , Donald Trump ntiyatinye gutangariza itangazamakuru ko USAID iyobowe n’abasazi .
Ubwo umunyamakuru wa CNN yamusabaga gusobanura niba ihagarikwa ry’izi nkunga za USA ridashobora kugira ingaruka mbi ku Rwanda , Perezida Kagame yashimangiye ko ahubwo igihugu ayoboye gishobora kuzungukira mu ihagarikwa ry’izi nkunga mu buryo bumwe cyangwa ubundi .
Aho yagize ati : ” Ntekereza ko dushobora guhura n’ingaruka mbi z’akanya gato gusa nyuma y’izi ngaruka dushobora kwigiramo amasomo y’ingenzi yazatugeza ku byiza byinshi twifuza “
Kuri ubu Perezida Donald Trump hamwe n’ umuherwe , umwunganizi we w’imena akaba umuyobozi w’ikigo cya Tesla Elon Musk ndetse akaba n’umuyobozi w’ikigo gishinzwe imikorere ya Leta [ DOGE ] bibasiye cyane USAID n’izindi nzego za leta kugirango bagenzure amafaranga ya leta yakoreshejwe nabi ndetse n’inkozi z’ibibi zabigezemo zimwe zatangiye kugezwa imbere y’ubutabera ngo zibiryozwe .