Tariki ya 9 Gashyantare ni umunsi wa 40 mu igize umwaka hakaba hasigaye iminsi 325 tukagana ku musozo w’uyu mwaka ; dore iby’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka yo hirya no hino ku isi .
1900: Hatangijwe ku mugaragaro irushanwa rya Tennis rizwi nka Davis Cup.
1991: Abitabiriye amatora muri Lithuania bahisemo ubwigenge.
1825: Inteko y’Abadepite ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatoreye John Quincy Adams kuba Perezida w’igihugu nyuma y’uko nta n’umwe mu biyamamazaga wari wagize amanota fatizo.
1667 Amasezerano ya Andrussovo: Uburusiya na Polonye byashyize umukono ku masezerano y’amahoro .
1788 Otirishe yatangaje intambara ku Burusiya
1889: Perezida Grover Cleveland yashyize umukono ku masezerano yemeza ishyirwaho rya Minisiteri y’Ubuhinzi muri ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1942: Mu Ntambara ya II y’Isi, abayobozi bakuru b’Ingabo za Amerika bakoze inama ya mbere itegura uko bazarwana mu ntambara.
2001: Ubwato bugendera munsi y’amazi (Submarine) USS Greeneville bw’Abanyamerika bwagonze ubw’Abayapani Ehime-Maru bwakoreshwaga n’ishuri ryisumbuye buranarohama, iyi mpanuka yahitanye abagera ku 9 harimo 4 b’abanyeshuri.
1499 igihugu cy’ Ubufaransa na leta ya Venise cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’umujyi wa Milan
1621 Alexander Ludovisi yatorewe kuba Papa Geregori wa XV (-1623)