1.Ikipe ya Manchester united ishobora kujya kugura rutahizamu wa Ipswich Town witwa Liam Delap w’imyaka 21 mu gihe ibyo gusinyisha abarimo Viktor Gyokores , Victor Osimhen byaba bitayikundiye . (GiveMeSport) .
2. Ikipe ya Real Madrid yatangaje ko byanga bikunda igomba gukora ibishoboka byose igatangira ibiganiro bigamije kongerera amasezerano rutahizamu wayo witwa Junior Vinicius w’imyaka 24 . [ RELEVO ]
3.Ikipe ya Manchester city biravugwa ko irajwe ishinga no kongera abandi bakinnyi muri iyi ikipe ndetse ni no muri urwo rwego iri kwifuza umunya- Brazil ukinira ikipe ya Atalanta hagati mu kibuga witwa Ederson. [ SPORTSKEEDA ] .
4.Ikipe ya Borussia Dortimund yatangaje ko yiteguye kuba yatanga rutahizamu wabo uca ku ruhande w’imyaka 20 witwa Jamie Gittens uri kwifuzwa n’amakipe arimo Liverpool , Manchester united na chelsea . [ CAUGHTOFFSIDE ]
5. Ikipe ya Real Madrid ngo ifata gusinyisha myugariro w’umufaransa ukinira ikipe ya Arsenal witwa William Saliba w’imyaka 23 nka kimwe mu bisubizo by’igihe kirekire gusa ngo Arsenal nayo yiteguye kuyica amafaranga menshi ashoboka . [ METR0 ]
6.Umugereki utoza ikipe ya Tottenham witwa Ange Postecoglou yatangaje ko atadakereza ku byo gusezererwa muri iyi kipe hatitawe ku musaruro we muri iyi minsi .[ THE GUARDIAN ]
7.Ikipe ya Everton yatangaje ko yifuza gusinyisha rutahizamu w’ikipe ya West Bromwich Albion witwa Tom Fellows w’imyaka 21 mu mpeshyi itaha . [ FOOTBALL INSIDER ]