UR – cavm umukobwa utaramenyekana imyirondoro yakuyemo inda yimvutsi
Mu Karere ka Musanze mu bwiherero bwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo UR CAVM , Kuri uyu wa 30 Gicurasi 2024, hatoraguwe umurambo w’uruhinja byagaragaraga ko rwari rumaze amasaha macye ruvutse.
Aya makuru yamenyekanye ahagana saa sita z’ijoro tariki ya 30 Gicurasi 2024 ko muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo CAVM.
Uru ruhinja rwari ruri hagati y’amezi 8-9, ukekwa ko ariwe wakoze ibi yahise ajyanwa kuri RIB.
Ni amakuru yamenyekanye nyuma y’uko abakozi bakora isuku babonye uru ruhinja nabo bihutira guhita batabaza ubuyobozi kugmuira ngo barebe ibyabaye, nabo bitabaza inzego z’umutekano zitangira iperereza.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza yemereye Daily–box iby’aya makuru, anagira inama by’umwihariko abari n’abategarugori kwirinda inda zitateguwe, mu gihe bazisamye bakazibyara aho kwishora mu byaha by’ubwicanyi.
aho Yagize ati:\”Mwaramutse neza yego nibyo kuwa 30/05/2024 saa 15:00’ muri UR CAVM habonetse umurambo w’uruhinja rutazwi ruri muri toilet, bigaragara ko rwari rumaze amasaha hagati ya 12hrs na 24hrs ruvutse.\”
Yakomeje agira ati:\”umurambo wanjyanwe Ruhengeri Hospital gukorerwa Autopsy iperereza ririmo gukorwa kugira ngo hamenyekane uwataye uru ruhinja muri Toilet.\”
yongeraho ko Polisi y\’igihugu Ubutumwa iha abaturage ko ari ugutangira amakuru ku gihe icyaha kigakumirwa kitaraba.
iyi nkuru y\’abana babakobwa bishora mungeso zo gukuramo inda baba basamye batabitagnije si ubwa mbere yumvikanye hano muri kaminuza nkuru y\’igihugu kuko usibye iyi ngiyi yumvikanye mu ishami ry\’ubuhinzi n\’ubuvuzi bw\’amatungo ryiyi kaminuza mu mezi ashize nonone muri kaminuza y\’u Rwanda ishami rya Huye hongeye kumvikana none inkuru ncamugongo isa neza neza nkiyi aho umukobwa wigaga mu mwaka wa mbere yakuyemo inda maze akaza kuyishyira ahagenewe umwanda mu macumbi ya abakobwa bizwi nka Hostels.