DRC : M23 yashinje MONUSCO kurekura inkozi z’ibibi

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwashinje ingabo z’umuryango z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika iharanire Demokarasi ya Kongo [MONUSCO ] kugira uruhare mu irekurwa ry’abarimo ingabo za FARDC ndetse n’abarwanyi ba FDLR bari baratawe muri yombi n’uyu mutwe ubushinja ubwicanyi bw’abasivili bwabereye mu mujyi Goma .

Mu itangazo ryashinzwe ahagaragara ku munsi wejo tariki 6 Gashyantare 2025 , ihuriro rya AFC / M23 ryavuze ko ingabo za MONUSCO zarekuye abarenga 100 barimo abasirikare ba FARDC ndetse n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR ahanini ugizwe n’abasize bahekuye u Rwanda mu 1994 ndetse aba bose baka bari bafunzwe bakurikiranyweho kwica abasivili .

Mu kanya gashize abicishije ku rukuta rwe rwa X , Kanyuka Lawrence yagize ati : ” Turahamagarira isi yose kwamagana ibikorwa bigize ibyaha mpuzamahanga biri gukorwa na MONUSCO mu mujyi wa Goma ; aho izi ngabo zarekuye abarwanyi 100 barimo abasirikare ba FARDC ndetse n’abarwanyi b’umutwe wa FARDC bari bafunzwe bakurikiranyweho ibyaha byo kwica abasivili muri Goma .”

Kanyuka kandi yanongeyeho uyu mutwe wa M23 abereye umuvugizi wataye muri yombi abandi barwanyi 5 barimo 3 ba FARDC ndetse na 2 ba FDLR bafite n’intwaro zirimo imbunda zikaze ndetse n’amagerinade .

Aya makuru agiye hanze mu gihe , Ku munsi wejo , abakuru b’ibihugu ndetse n’abahagarariye guverinoma z’ibihugu bibarizwa mu muryango w’Afurika y’iburasirazuba ndetse n’umuryango w’iterambere ry’ibihugu biherereye muri Afurika y’amajyepfo biteganijwe ko bagomba guhurira mu mujyi wa Dar es Salam mu gihugu cya Tanzania , aho byitezwe ko bagomba gufatanyiriza hamwe gushakira igisubizo cyirambye ikibazo cy’umutekano cyimaze imyaka nyagatekeri mu burasirazuba bwa DRC .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *