Dore ibyo wamenya kuri Marcelo uherutse kumanika inkweto !

Umunyabigwi Marcelo Vierira da Silva, usanzwe akina yugarira ku ruhande rw’ibumoso yemeje amakuru y’isezera rye kuri ruhago nyuma yo kugira urugendo rwiza muri uyu mukino aho yakiniye amakipe nka Real Madrid ndetse na Fluminense y’iwabo muri (Brazil) yaherukagamo. Nubwo yemeje aya makuru uyu mugabo yavuze ko agifite byinshi byo gukora mu mupira w’amaguru.

Mu mashusho yuzuye imbamutima uyu mugabo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, mu kiniga kinshi yagize ati:

” Inkuru yanjye nk’umukinnyi igeze ku musozo. Gusa ndacyafite byinshi byo gukora muri ruhago. Murakoze cyane.”

Iri menyekanisha yakoze ryahise rishimangira ko urugendo rwe muri ruhago rushyizweho akadomo haba mu mikino y’amakipe mato ndetse n’ibihugu, gusa nubwo uyu agiye ntibibuza ko azibukirwa kuri byinshi birimo ibigwi yakoze bigiye bitandukanye.

Mu rugendo rw’agahebuzo yagiriye mu ikipe ya Real Madrid, uyu mugabo azibukirwa ku mikinire ye ishamaje mu bwugarizi gusa ntawakwibagirwa amacenga ye, yo mu busatirizi. Yari mu bakinnyi b’ingenzi mu ikipe yatwaye ibikombe bya UEFA champions league 4,harimo 3,byikurikiranya, icya mbere murakibuka cyane cyo muri 2014 i Lisbone mu murwa mukuru wa Poritigali ndetse n’icyo muri 2022 i Parisi mu Bufaransa batwaye ariwe uyoboye ikipe.

Mu butumwa ikipe ya Real Madrid yamugeneye nyuma yo gusezera kuri ruhago humvikanamo amashimwe bamugenera ndetse n’icyubahiro akwiriye.

“Marcelo n’inkingi ya mwamba mu mateka y’ikipe yacu, ndetse akaba n’umunyabigwi haba mu ikipe ya Real Madrid, ndetse n’isi muri rusange.” Amagambo yatangajwe n’ikipe ya Real Madrid.

Iyi kipe kandi yashimangiye ko ari mu bakinnyi batatu b’abanyamahanga bakiniye iyi kipe imikino myinshi mu mateka yayo ndetse bakavuga ko, bazakumbura cyane umupira we urimo amacenga menshi.

Vinicius Jr, bakomoka hamwe ndetse akaba anakinira ikipe ya Real Madrid, Marcelo yahozemo yatangaje ko, uyu yari myugariro ukina nka rutahizamu ubwo yashakaga kugaragaza uburyo uyu mugabo yarateye ubwoba mu busatirizi, “Vini”yagize ati:

” Nkumbuye amacenga, ibitego na passe zawe,… Rutahizamu wakinaga nka myugariro. Warakoze kuri buri kimwe. Uri inkotanyi.”

Ubu ni ubutumwa uyu mugabo ukomoka muri Brazil yanyujije ku rubuga rwe, rwa Instagram ubwo yashimiraga uwo afata nka mukuru we.

Si uyu gusa wabikoze kuko n’abandi bakinnyi bo mikino itandukanye bagize icyo bandika. Icyamamare muri basketball Sergio Llull, yahisemo kumwita “umunyabigwi” mu gihe Achraf Hakimi bakinanye muri Real Madrid, we yamushimiye mu magambo agira ati:

” Umunsi w’akababaro muri ruhago; warakoze kuri buri kimwe wambereye intangarugero.”

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *