PAPER TALK[RWANDA&AFRICA]: Abakinnyi 2 b’Abanyarwanda bakinaga i Burayi baje gukina muri Africa, ishyirahamwe ry’aruhago muri Congo ryahagaritswe na FIFA

Impuzamashyirahamwe y’aruhago ku isi ‘FIFA’ yahagaritse amashyirahamwe abiri kubera kunyuranya n’amabwiriza y’ayo ayo ni ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Congo-Brazzaville( FECOFOOT0 ni rya Pakistan (PFF) . [FIFA]

Umunya-Ivory Coast Aubin Kramo Kouamé w’imyaka 28 yamaze kwerekeza mu ikipe ya Ittihad Alex SC mu gihugu cya Misiri, ku masezerano y’umwaka umwe n’amezi atanu, uyu musore akaba yarakiniye amakipe nka ASEC Mimosas, Simba SC na Al-Olympique SC Zawiya.[MICKYJR]

Umutoza uherutse gutandukana n’ikipe ya Simba Sead Ramović, yamaze gutangira gutoza ikipe ya CR Belouizdad aherutse kwerekezamo ndetse akaba yarakoresheje imyitozo ya mbere, nyuma yo gusinya umwaka umwe n’amezi atanu nk’umutoza w’iyi kipe.[MICKYJR]

Ikipe y’igihugu ya Kenya y’umupira w’amaguru , ntagihindutse igiye gusinyisha Benni McCarthy nk’umutoza mushya wayo, uyu mugabo yatoje amakipe atandukanye arimo Cape Town City , AmaZulu ndetse yabaye umutoza wungirije mu ikipe ya Manchester United [CKICKOFF]

Rutahizamu w’Umurundi Bonfils-Caleb Bimenyimana wakiniye amakipe atanduke harimo n’ikipe ya Rayon Sports, Kaizer Chiefs yo muri Africa y’Epfo yamaze kwemera gusinyira ikipe ya USM Alger.[MICKYJR]

Rafael York ukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi”, yerekeje muri Zed FC yo mu Cyiciro cya Mbere mu Misiri, avuye muri Gefle IF yo muri Suède, iyi kipe yerekejemo kuri ubu iri ku mwanya wa 12 n’amanota 14. [ZED FC]

Souleymane Daffé, Adulai Jaló, Innocent Assana Nah na Biramahire Abeddy bakoranye n’abandi imyitozo muri Rayon Sports iri kwitegura umukino w’Umunsi wa 16 wa Shampiyona izakiramo Musanze FC ku Cyumweru.[IGIHE]

Gorilla FC yatsinze Vision FC ibitego 2-1 mu mukino wabimburiye indi yo kwishyura ya Shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium, Kuri uyu wa Kane. Gorilla FC yahise ifata umwanya wa gatatu n’amanota 26 mu gihe Vision FC yo iri ku mwanya wa 15 n’amanota 12.[RwandaPremeierLeague]

Ikipe ya Orion BBC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Basketball yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Sosiyete y’imikino y’amahirwe ya Winner Rwanda, bigiye kuyifashe gukomeza guhangana.[IGIHE]

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ Bizimana Djihad yatandukanye na Kryvbas Kryvyi Rih yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Ukraine, akaba yerekeje mu ikipe ya AL Ahli Tripoli yo mu cyiciro cya mbere muri Libya isanzwe itozwa n’Umufaransa Dider Gomes Da Rosa babanye muri Rayon Sports.[Kryvbas Kryvyi Rih]

Isaiah Miller wanyuze muri APR BBC, kuri ubu ukinira Austin Spurs yo muri NBA G-League, yagize imvune ikomeye y’ivi yatumye atazongera gukina muri uyu mwaka w’imikino.[IGIHE]

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *