1. Umunya – SLovenia watakira ikipe ya RB Leipzig w’imyaka 21 witwa Benjamin Sesko ngo akomeje kuza imbere mu rutonde rw’abakinnyi ikipe ya Arsenal iri kwifuza kuzagura mu isoko ry’igura n’igurisha ryo mu mpeshyi itaha nubwo Reipzig yo itifuza kuzamugurisha . [ FOOTBALL 365 ]
2. Ikipe ya Manchester city byitezwe ko igomba kwiyunga ku ikipe ya Real Madrid mu rugamba rwo gusinyisha myugariro ukina ku ruhande rw’ibumuso w’ikipe ya Ac Milan witwa Theo Hernandez mu gihe ibyo kugura Andrea Cambiaso w’imyaka 24 wa Juventus byaba bidakunze . [ TEAM TALK ]
3. Ikipe ya Arsenal biravugwa ko yiteguye guca agahigo ko kugura umwataka uhenze mu mateka yayo , hanyuma igatwara miliyoni 100 z’amayero mu ikipe ya Inter Milan bakajya kugura yo umwataka ukomoka muri Argentina witwa Luataro Martinez .[ FICHAJES .NET ]
4.Ikipe ya Napoli ngo yakuye amaso mu byo gusinyisha rutahizamu wa Manchester United ukomoka muri Argentina witwa Alejandro Garnacho w’imyaka 20 kubera ko ngo uyu musore arifuza umushahara uri hejuru cyane. [ GIVEMESPORTS ]
5. Umutoza w’ikipe ya Chelsea witwa Enzo Maresca yatangaje ko yiteguye guha amahirwe Andrey Santos uri mu ntizanyo mu ikipe ya Strasbourg kuza gukina mu ikipe ya Chelsea ya mbere mu mwaka w’imikino utaha . [ FABRIZIO ROMANO ]
6. Ikipe ya Arsenal irifuza gusinyisha umunyezamu ukomoka mu gihugu cya Esipanye witwa Joan Garcia w’imyaka 23 imuvanye mu ikipe ya Espanyol mu mpeshyi itaha [THE ATHLETIC ]
7.Ikipe ya Tottenham irifuza kugarura Harry Eduard Kane wahoze uyatakira akaza kwerekeza mu ikipe ya Bayern Munich ndetse aya makuru aje ahurirana nuko amafaranga yo gukura uyu musore mu ikipe ya Bayern Munich mu mwaka utaha yasinywe mu masezerano ye azagabanuka avuye kuri miliyoni 67 ajye kuri 54 . [ DAILY TELEGRAPH ]