HomePolitics

Igihugu cya Malawi cyabaye icya mbere mu kwivaniramo akabo karenge mu ntamara ya Congo na M23

Leta y’igihugu cya Malawi yamaze kubwira ingabo zayo ziri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziriyo mu rwego rwo kubungabunga abahoro [nk’uko zo zibivuga] kwitegura gutaha.

Binyuze kuri perezida w’iki gihugu Lazarus Chakwera yasabye ko hahita hatangira imyiteguro y’ikubagaho yo kugaruka kw’ingabo z’igihugu cye  MDF (Malawi Defence Force) mu gihe urugamba mu burasirazuba bwa Congo ruri guca amarenga yo gukomera.

Iki cyemezo kije nyuma y’uko igihugu cya Africa y’Epfo cyashyizwe mu majwi kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bw’impamvu zo kwiba amabuye y’agaciro ari kubwinshi muri iki gihugu, mu gihe ibihugu bafatanyije byo byri bizi ko ari ukubungabunga umutegakano no kuwugarura.

Ku munsi wo kuwa kabiri AFC/M23 yemeje agahenge kugirango habeho akanya ko kwita ku bakeneye ubufasha mu bice birwanirwamo nubwo ako gahenge leta ya Congo ivugako ari ako kujijisha mu gihe hategerejwe inama igomba guhuza ibihugu bigize East African Community(EAC) na Southern African Development Community (SADC).

Ikaba Inama izahuriramo perezi w’u Rwanda Paul Kagame nuwa Congo  Felix Tshisekedi hagamijwe gushakira umuti ibi bibazo by’urusobe bibarizwa mu burasirazuba bwa Congo.

Gusa nubwo AFC/M23 yatangaje agahenge, amakuru ari kuva muri Kivu y’Epfo aravuga ko uyu mutwe waba ukomeje imirwano irimo no kwigarurira ibindi bice byiyongera ku byafashwe, bikavugwa ko yigaruriye agace ka Nyabibwe hakaba mu birometero 70 uvuye mu murwa mukuru wa Kivu y’Epfo ‘Bukavu’.

Ndetse icyoba gikomeje kuzamuka mu batuye aka gace cyane ko ibihugu by’amahanga byamaze gusaba abaturajye babyo batuye muri uyu mugi kuwusohokamo vuba na bwangu hakiyongeraho umutekano wakajijwe ku mupaka uhuza iki gihugu na Uganda.

AFC/M23 kandi yashyizeho abayobozi bashya bazayobora Intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’Umujyi wa Goma iri huriro rimaze iminsi ryigaruriye. Bahati Musanga Joseph yagizwe Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru. Manzi Ngarambe Willy yagizwe Visi-Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ushinzwe ibijyanye na politiki, ubuyobozi, n’amategeko. Ni mu gihe Amani Bahati Shaddrak yagizwe Visi Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *