Tariki ya 6 Gashyantare ni umunsi wa 37 mu igize umwaka hakaba hasigaye iminsi 328 tukagana ku musoza w’uyu mwaka ; dore iby’ingenzi twagerageje kubegeranyiriza byawuranze mu mateka .
337 : Mutagatifu Julius wa mbere yatangiye ingoma ye nka Papa wa kiliziya gatolika .
1508 : Maximilian wa Mbere yabaye umwami wa mbere w’ubwami bw’abami bw’abaromani utarigeze wambikwa ikamba na Papa .
1819 : Umwongereza Sir Stamford Raffles yashinze icyambu cy’ubucuruzi cya Singapore ari nacyo gifatwa nk’inkomoko y’igihugu cya Singapore y’uyu munsi.
1942 : Ubwo habaga intambara ya kabiri y’isi yose ,Igihugu cy’Ubwongereza cyatangaje ko kigiye gutera agace ko mu gihugu cya Thailand .
1952 :Umwamikazi Elizabeth II nibwo yagizwe umwamikazi w’Ubwami bw’Abongereza ndetse n’umuyobozi w’icyubahiro w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza uzwi nka Common Wealth asimbuye umwami George wa 6 .
1981 : Abarwanyi b’umutwe witwa National Resistance Army wo mu gihugu cya Uganda wagabye igitero gikomeye ku ngabo z’iki gihugu mu gace ka Mubende ndetse benshi bahasiga ubuzima .
1998 : Ikibuga cy’indege cya Washington National Airport cyo muri leta zunze ubumwe z’Amerika cyahinduriwe izina cyitirirwa perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika witwa Ronald Reagan .