HomePolitics

M23 yihanangirije leta ya DRC na UN

Ihuriro ry’umutwe wa AFC / M23 ryahamagariye umuryango w’abibumbye hamwe leta ya DRC kureka gukomeza kwirengagiza ukuri kwihishe inyuma y’impfu z’abasivile mu mujyi wa Goma .

Imibare ituruka muri raporo y’iri huriro rya M23 yerekana ko abapfiriye muri iyi mirwano bagera kuri 2500 barimo ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ,ingabo z’u Burundi ,abacanshuro baturutse ku mugabane w’iburayi ndetse n’abarwanyi baturutse mu nyeshyamba za Wazalendo no muri FDLR , iyi raporo kandi ikomeza inyomoza imibare yari yashyizweho ahagaragara n’impuguke za UN yo yavugaga ko nibuze abasivile basaga gato 3000 bitabye imana.

Breaking News

Umutwe wa M23 kandi uvuga ko nyuma yo gufata uyu mujyi wa Goma hahise hatangira gukusanwa imirambo yose yari yandagaye hirya no hino mu muhanda ikajyanwa mu buruhukira mu gihe hategerejwe uburyo izashyingurwamo mu cyubahiro .

M23 ikomeza itangaza ko igitekerezo cya leta ya Kongo n’umuryango w’abibumbye cyo kugoreka ukuri ndetse no gukomeza kuzamura impungenge ku butegetsi bwayo muri Goma ngo ni ugukomeza gukingira ikibaba ubutegetsi bwa leta ya Kinshasa bukomeje guhohotera abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda .

Iyi nkuru uyakiriye ute se ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *