Ntago nzigera nkura ingabo zange muri DRC hakiri imirwano : Ramaphosa
Perezida wa Afurika y’Epfo yatangaje ko atazigera akura ingabo z’igihugu cye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu gihe hakirangwamo intambara ndetse n’imyivumbagatanyo ya politiki.
Kuri Ramaphosa , avuga ko abasirikare b’igihugu cye bazava muri DRC bitewe n’ingamba zizaba zashyizweho zigamije kugarura amahoro arambye mu Burasiraziba bw’iki gihugu ngo cyangwa igihe hazaba hemejwe agahenge kagomba kumara igihe kinini ndetse kagahita gakurikirwa n’amasezerano y’amahoro y’igihe kirekire .
Ikinyamakuru AFP tunakesha iyi nkuru cyo cyemeza ko imbere muri iki gihugu amajwi akomeje kuba menshi kandi yose akumvikana yamagana ibyo gukomeza kujyana ingabo z’iki gihugu muri DRC kandi nta mpamvu ifatika ibajyanayo ndetse bitihise uwitwa Julius Malema uyobora ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho ryitwa Radical Left Party we yanenze anamagana politiki ya Ramaphosa yo kujyana ingabo z’iki gihugu muri Kongo gupfirayo kandi nta mpamvu ifatika ziri kurwanira .
Uyu munyapolitiki yanongeye guhamagarira rubanda kwamagana ukwivanga kudafite ishingiro kw’ingabo za Afurika y’Epfo mu bibazo byo muri Kongo ndetse anasaba ko ingabo z’iki gihugu zakurwayo bwangu zikareka gupfira ubusa .
Irindi shyaka ryo muri iki gihugu ryitwa Democratic Alliance naryo ryahamagariye inteko nshingamategeko y’iki gihugu gushakira bwangu umuti ikibazo k’ingabo za Afurika y’Epfo zikomeje gupfira ku rugamba nta mpamvu ifatika ihari .
Kuva izi ngabo zajyanwa muri DRC , icyo gihe byari hagati mu kwezi k’ukuboza mu mwaka wa 2023 , abasirikare bagera kuri 14 bamaze gupfira ku mirongo y’urugamba mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu ntambara ihanganishijemo umutwe w’inyeshyamba wa M23 leta ya Kongo ivuga ko uterwa inkunga n’u Rwanda ndetse n’ingabo za FARDC .