HomeOthersPolitics

Nigeria : Abagabo 5 bakatiwe urwo gupfa kubera kwica umurozi

Mu gihugu cya Nigeria muri leta ya Kano haravugwa inkuru y’abagabo bagera kuri batanu bahawe igihano cy’urupfu nyuma yuko bahamijwe icyaha cyo kwica umugore washinjwaga kuroga bagenzi be .

Aba bagabo bakaniwe urwo kumanikwa bivugwa ko bateye umugore witwa Dahare Abubakar w’imyaka 67 ubwo yarimo akora ibikorwa byo kuhira mu mirima ye iherereye muri Kano hanyuma niko gutangira baramukubita byanamugejeje kuri uru rupfu .

Nyuma yo gushyingurwa , abagize umuryango wa Madame Abubakar bagiye gutanga iki kirego ku buyobozi bw’inzego z’ibanze muri kariya gace ,hanyuma inzego z’umutekano ziza kubata muri yombi ubwo barimo bahunga bageze nko bilometero 45 uvuye mu mujyi wa Kano ufatwa nk’umujyi munini mu gihugu cya Nigeriya .

Nubwo aba bafashwe ndetse bakanatabwa muri yombi impaka zakomeje kuba ndende hirya no hino mu gihugu , aho rubanda bibazaga uko abaturage bo mu byaro babayeho niba batangiye kwicwa kubera imigenzereze yabo gakondo ,ibi biri no mu byatumye aba bagabo bahabwa ibihano bikomeye kubera iki gitutu cya rubanda.

Igihano cy’urupfu cyiracyatangwa hirya no hino mu gihugu cya Nigeriya ndetse bamwe mu bagihawe bahita bicwa ako kanya cyangwa bagafungirwa muri gereza kugeza bitabye imana ariko bahohoterwa cyane .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *