Cristiano Ronaldo yongeye kugaragaza ubwishongozi budasanzwe
Cristiano Ronaldo, yikomye abagereranya shampiyona ya Arabiya Sawudite n’iyo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika
Uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Poritigali yikomye bikomeye abakomeje kuvuga ko shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Leta zunze ubumwe z’Amerika( Major League Soccer), ikomeye cyane kurusha iyo muri Arabiya Sawudite, uyu mugabo asanzwe anakinamo mu ikipe ya Al Nassr.
Ibi akaba yabivuze ashingiye ku kuba shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Arabiya Sawudite, ikomeje kugenda itera imbere cyane uko bwije n’uko buckeye.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Edu Aguire, kuri radio La Sexta, ikorera mu gihugu cya Esipanye, kuri uyu wa mbere ubwo yari ahawe rugari ngo agire icyo avuga ku bushobozi bw’izi shampiyona zombi.
Mu buryo busa neza, neza nkubwo yigeze kubikoramo ubwo yavugaga kuri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bufaransa (ligue 1), uyu mugabo ubura amasaha ngo yuzuze imyaka 40, yikomye bikomeye cyane abashimagiza shampiyona isanzwe ikinamo mugenzi we, icyamamare Lionel Messi.
Ronaldo avuga ko atungurwa n’uburyo shampiyona ya Arabiya Sawudite, igenda itera imbere
Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru ku bijyanye n’iterambere ndetse n’umwimerere wa shampiyona ya Arabiya Sawudite, n’ubundi nawe akinamo Ronaldo yagize ati:
” Sinatekerezaga ko, izazamura urwego kuri uru rugero, gusa nari mbizi neza ko, izaba imwe muri shampiyona nziza kandi zikinira ku rwego rwo hejuru nkuko bimeze aka kanya.”
Aya magambo akaba yavuzwe ku munsi umwe n’uwo ikipe akinira ya Al Nassr yanyagiraga ibitego bine ku busa iya Al Wasr, mu mukino w’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Aziya (AFC champions league 2024-2025), ndetse uyu mugabo akaba yatsinzemo ibitego 2.
Hari aho byageze ikiganiro kiza guhinduka nk’impaka za rubanda, ubwo Aguirre, yerekanaga uko abafana bafata shampiyona ya Arabiya Sawudite. Aha niho Cristiano yahereye amusubizanya ukuri kwinshi maze agira ati:
” Abantu ntibabizi. Abantu bavuga ibintu byinshi ndetse bagatanga n’ibitekerezo kandi nta makuru ahagije bafite. Gusa ibyo n’ibisanzwe ndakeka ? Hari ubwo bintera umunabi kuko ukuri kwirengagizwa akenshi ugasanga bavuga ibitari byo kuri shampiyona zo muri Arabiya Sawudite na Leta zunze ubumwe z’Amerika muri rusange.”
Umunyamakuru Aguirre, yageze aho abaza Ronaldo niba koko shampiyona yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, iri hasi y’iya Arabia Sawudite, Ronaldo yamusubije amubwira ati:
” Yego rwose, niko kuri ahubwo ikibazo nuko usanga ari Arabiya Sawudite, itaramenyerewe muri ruhago y’amakipe mato.” Gusa mba mbizi neza ko abenshi mu bavuga ibyo baba batazi ibyo bavuga. Uretse abayikina mo ndetse n’abandi bafite aho bahuriye nayo nibo bayizi. Ni byiza guha indabyo nyirazo cyangwa se uzikwiriye wanazikoreye.”