FootballHomeSports

Aston Villa yasinyishije myugariro w’ikipe ya Chelsea

Ikipe ya Aston Villa yatangaje ko yasinyishije myugariro w’umufaransa w’imyaka 26 ku ntizanyo imuvanye mu ikipe ya Chelsea akaba agomba kuzayikinira kugeza mu mpera z’uyu mwaka w’imikino .

Ikinyamakuru cyitwa Sky Sports cyatangaje ko ikipe ya Aston Villa igomba kwishyura amafaranga angana na miliyoni 6 z’amapawundi ndetse n’andi mafaranga arengaho azajyendera mu gice cy’imishahara y’uyu mukinnyi iyi kipe igomba kuzajya ifatanya na Chelsea kwishyura.

Axel Disasi yakinnye imikino 61 kuva yagera mu ikipe ya Chelsea mu mwaka wa 2023 avuye mu ikipe ya Monaco .Disasi yahamagawe inshuro zigera kuri eshanu mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa ndetse umukino we wambere yakiniye Les Bleus byari mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 cyabereye mu gihugu cya Qatar .

Axel Disasi yabaye umukinnyi wa gatatu , ikipe ya Aston Villa yinjije mu isoko ry’igura n’igurisha ryo mu kwezi kwa Mutarama ryaraye rishyizweho akadomo nyuma y’abarimo Marcus Rashford watiwe muri Manchester united na Marco Asensio watiwe muri Paris Saint Germain .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *