HomePolitics

Ese inama ya EAC yazatuma Tshisekedi yemera kuganira na M23

Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba ndetse n’umuryango w’Afurika y’amajyepfo bemeranije ko abakuru b’ibihugu binyamuryango bazjya ku meza y’ibiganiro bakaganira ku bibazo by’umutekano bibarizwa mu burasirazuba bwa DRC.

Perezida wa Kenya William Ruto akaba n’umuyobozi w’umuryango w’afurika y’iburasirazuba , yatangaje ko Perezida Kagame na Mugenzi we uyobora DRC Felix Tshisekedi nabo bazitabira iyi nama y’ikubagaho .

Mu bandi ba Perezida bazaba bari muri iyi nama barimo Samila Suluhu Hassan wa Tanzania , Yoweri Musevni wa Uganda , Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na Hassan Sheikh wa Somalia .

Ubwo iyi nama yaherukaga guterana mu ntangiriro za 2023 , Inama ya EAC yatoye umwanzuro wo gushyiraho ingabo zihuriweho zari zigamije gushyiraho agahenge nubundi mu ntambara yari hagati ya M23 na FARDC nabwo yari ikomeje gufata indi ntera gusa icyo gihe izi ngabo zabashije guhosha imirwano zinashyiraho agahenge .

Abahanga mu bya politiki y’akarere bavuga ko kuba umutwe wa M23 uherutse kwigarurira Goma bishobora kuzatera Leta ya Kongo kuba yakwemera kujya ku meza y’ibiganiro na M23 bakaganira ku bijyanye ibyo impande zombi zisabana .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *