HomePaper TalkRwanda & Africa

Paper Talk[Rwanda&Africa]: JS Kabylie nyuma yo kurekura Djibril Ouattara waje muri APR FC yarekuye undi mu kinnyi

1.Ikipe ya JS Kabylie yamaze gutandukana n’uwari umukinnyi wayo Sadio Kanoute akaba akomoka mu gihugu cya Mali akaba akina hagati mu kibuga, ni nyuma y’uko iyi kipe ibarizwa mu gihugu cya Algeria yatandukanye kandi na Djibril Ouattara waje gusinyira ikipe ya APR FC bikavugwa ko yahawe 99$ kugirango asinyire iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu. [MICKYJR]

2.Tombora ya 1/4 cy’imikino Nyafurika ni ukuvuga CAF Champions League na Confederation Cup iteganyijwe ko itazabera ku Mugabane wa Africa ikabera Doha mu murwa mukuru wa Qatar , aho biteganyijwe ko izaba itariki ya 20 Gashyantare 2025 igaca kuri beIN Sports.[CAF]

3.Umunya Ghana w’imyaka 26 Richard Boadu akaba akina hagati mu kiuga yamaze kwerekeza mu ikipe ya Al Tahadi FC yo muri Libya ku ntizanyo ya mezi atandatu nyuma y’uko ikipe ye ya Club Africain ibuze uko imwandikisha kubera itegeko rireba abanyamahanga muri Tunisia n’umubare buri kipe igomba gutunga. [MICKYJR]

4.Kiyovu Sports yitegura guhura na APR FC muri Shampiyona, yanganyije na Rutsiro FC ibitego 2-2 mu mukino wa gicuti wabereye i Rubavu kuri uyu wa Mbere.Indi mikino Kiyovu Sports yakinnye ni iyo yahuyemo na Gorilla FC (1-2), Bugesera FC (1-1) na Marines FC (2-2). [IGIHE]

5.Perezida wa Gorilla FC, Hadji Mudaherwana yasabye abakinnyi na Staff ko Gorilla FC itakiri ikipe irwana no kutamanuka ahubwo ko ari ikipe ihatanira ibikombe ndetse ko bagomba gutsinda buri mukino ku wundi bafite muri Shampiyona ndetse no mu yandi ma rushanwa ibi yabitangaje mu musangiro n’abakinnyi mbere y’umukino bafitanye n’ikipe ya Vision FC. [INYARWANDA]

6.Umutoza ukomoka mu gihugu cya Ghana Maxwell Konadu yamaze gusezera ku nshingano zo gutoza ikipe ya Black Leopards yo mu gihugu cya Africa y’Epfo nyuma yo gutakaza ku gitego kimwe ku busa imbere ya Leruma United ku munsi wo ku Cyumweru, kandi ikipe ikaba ihagaze nabi ku mwanya wa 10 muri shampiyona.[Black Leopards F.C]

7. Ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya yamaze guha akazi Umunya-Croatia Sinisa Mihic nk’umutoza mukuru akaba azungirizwa na Zedekiah Otieno na Michael Nam, iyi kipe ikaba iri ku mwanya wa Gatatu muri shampiyona .[MICKYJR]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *