HomePolitics

DRC : Hakozwe urugendo rw’amahoro rugamije gushimira FARDC

Kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Gashyantare 2025 , abaturage batuye muri Beni babarirwa mu bihumbi babyukiye mu mihanda bakora urugendo rugamije gushimira ingabo za DRC ndetse n’imitwe bafatanije ku rugamba ku bw’imirimo bakomeje gukora ku mirongo y’urugamba bahanganyemo n’umutwe wa M23 bo bavuga ko uterwa inkunga na leta y’u Rwanda .

Nyuma y’uru rugendo rw’amahoro rwitabiriwe n’abantu n’ibihumbi n’ibihumbi rwari rwateguwe ku bufatanye n’inzego zibanze ndetse na sosiyete sivile hanasomwe imbwirwaruhamwe yumvikanaga ihamagarira urubyiruko kujya gutanga umusanzu warwo mu kurinda igihugu cyabo kuba cyatwarwa n’inyeshyamba za M23 zishyigikiwe n’u Rwanda .

Iyi myigaragambyo yari yitabiriwe n’abanyacyubahiro barimo meya w’umujyi wa Beni ,abayobozi ba Komine batandukanye ,abahagarariye imiryango itandukanye ,abari baje bahagarariye urwego rw’intara ndetse n’abari bakubutse ku rwego rw’igihugu .

Kurundi ruhande ariko, uyu munsi ibikorwa byose bibyara inyungu muri Beni byari byahagaze kubera uru rugendo ndetse nkuko sosiyete sivile yo muri kariya gace yabitangaje ibinyujije kuri Radiyo y’umuryango w’abibumbye ikorera muri kariya gace , yashimangiye ko iri bukomeze ku munsi wejo tariki ya 4 Gashyantare.

Uru rugendo rukaba rwakorwaga mu gihe umutwe w’inyeshyamba za M23 zikomeje kugaba ibitero karahabutaka mu ntara za Kivu y’Amajyepfo n’Amajyaruguru zigamije kwigarurira utundi duce nyuma y’umujyi wa Goma zimaze iminsi zifashe .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *