General Today in HistoryHome

Today In History : Dore ibyo wamenya ku tariki ya 4 Gashyantare

Tariki ya 4 Gashyantare ni umunsi wa 35 mu igize umwaka hakaba hasigaye iminsi 330 tukagana ku musoza w’uyu mwaka ; dore iby’ingenzi twagerageje kubegeranyiriza byawuranze mu mateka .

1794 : Mu mpinduramatwara yabaye mu gihugu cy’Ubufaransa , hatowe itegeko rikuraho ubucakara burundu muri iki gihigu ndetse bindi bihugu cyari cyarakolonije .

1861 : Intumwa zari zihagarariye leta zari zigize leta zunze ubumwe z’Amerika zahuriye i Montgomery muri leta ya Alabama mu rwego rwo kugirango hashyirweho leta ihuriweho n’abari bashyamiranye .

1912 : Mu gihugu cy’Ubudage hatowe itegeko rirengera abaturage b’Abadage mu rwego rwo kugenzura imikorere y’itangazamakuru n’ibyo ryandika kuri rubanda .

1938 : Mu rwego rwo kwitegura neza intambara ya kabiri y’isi ,Adolf Hitler yashyizeho Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mushya witwaga Joachim Von Ribbentrop .

1961 : Mu gihugu cya Angola hatangiye imirwano n’imyigaragambyo yari igamije gutsinsura ubutegetsi bw’abanye – Portigal bari barabakolonije .

1966 : Indege Falcon 900Ex yaciye agahigo mu kwihuta cyane mu rugendo Paris – Singapore rureshya na 11,840 Km , aho yarugenze ikoresheje amasaha 12 n’iminota 50 .

2003 : Umuryango w’abibumbye wemeje icyemezo cyo kohereza ingabo z’Abafaransa mu gihugu cya Cote D’Ivoire mu cyemezo nimero 1464 cyatowe ku bwiganze mu kanama kawo gashinzwe umutekano ku isi .

2004 : itsinda ry’abari barimo Mark Zukerberg bashinze ku mugaragaro urubuga rwa Facebook.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *