HomeVolleyball

RIB yataye muri yombi umucamanza ukekwaho kwaka ruswa

Kuri uyu wa mbere tariki ya 3/ Gashyantare / 2024, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacya [ RIB ] rwatangaje ko rwataye muri yombi umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gatunda ukurikiranweho kwaka no kwakira ruswa yizeza umuturage kuzatsinda urubanza yari afite muri urwo Rukiko .

Ibicishije ku rukuta rwayo rwa X , RIB yatangaje ko yafunze Uwingabiye Delphine, Umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gatunda ukurikiranweho kwaka no kwakira ruswa yizeza umuturage kuzatsinda urubanza yari afite muri urwo Rukiko.

RIB kandi yanatangaje ko yanafunze umufasha w’uyu mucamanza witwa Rwarinda Theogene we ukurikiranyweho icyaha cyo kuba icyitso muri icyo cyaha n’icyubufatanyacyaha .

Uru rwego kandi rwanaburiye abakoresha inshingano n’ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite kubihagarika, kuko utazabyubahiriza azakurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *