Igihugu cya Libya cyari cyarazahajwe n’intambara gishobora kuza kuba igihugu cya mbere gifite amasitade menshi yemewe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa ‘CAF’ bitarenze umwaka wa 2026.[MICKYJR]
Ikipe ya Stellenbosch FC ibarizwa muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cya Africa y’Epfo yamaze gusaba CAF ko imikino yayo ya CAF Confederations ya 1/4 yazayikinira Cape Town aho kuba Pretoria.[MICKYJR]
Amakipe y’abagore ya Police VC na Kepler VC mu cyiciro cy’abagabo, ni yo yegukanye irushanwa ry’umunsi w’Intwari (#Ubutwari2025). Ni mikino yasojwe kuri iki cyumweru tariki ya 2 Gashyantare 2025, mu nzu y’imikino ya Petit Stade.[KigaliToDay]
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Uwayezu François Régis, ari kumwe n’abandi bayobozi mu Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda, bitabiriye imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Intwari.[IGIHE]
Perezida Paul Kagame yagaragaje ibyishimo nyuma y’umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’u Bwongereza, aho Arsenal yanyagiye Man City 5-1 kuri iki Cyumweru Ati “Arsenal/ Abarashi mukomereze aho. Reka dukomeze.”[KigaliToDay]
Kuri iki Cyumweru, abanyamuryango ba Rayon Sports bahuriye mu nama y’inteko rusange idasanzwe. hagamijwe kureba kuri gahunda yo gutangiza ku mugaragaro umushinga w’ikigo cy’ubucuruzi ‘Rayon Sports Ltd’, kwemeza amategeko shingiro avuguruye ndetse no kureba uko amakipe (abagabo n’abagore) ahagaze.[RayonSports]
Ikipe ya Rayon Sports ibicishije ku mbuga nkoranyambaga zayo yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rw’uwahoze ari umutoza wayo, bagize Bati “Tubabajwe no kubamenyesha inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’uwahoze ari umukinnyi wa Rayon Sports watuvuyemo kuri iki Cyumweru. Ni umunya-Tanzania Aziz Barinda (Geoffrey Mhando). Yakiniye Rayon Sports hagati ya 2002-2004.[RayonSports]
Ubwo habaga Inama y’Inteko Idasanzwe y’Umuryango wa Rayon Sports kuri uyu wa 2 Gashyantare 2025, abafatanyabikorwa ba yo, bayisezeranyije ko bazaba bari kumwe mu bihe byose yaba iby’imvura cyangwa iby’izuba.[Umuseke]