TO DAY IN SPORTS HISTORY: Mukura VS yakoze impanuka y’imodoka mu gihe Alan Shearer yakoze amateka
Tariki ya 3 Gashyantare ni umunsi wa 34 mu igize umwaka hakaba hasigaye iminsi 331 tukagana ku musoza w’uyu mwaka ; dore iby’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka ya Siporo mu Rwanda no hirya no hino ku isi .
1967: Umunya Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika Muhammad Ali akaba n’igihangange mu iteranamakofe yatsinze Ernie Terrell nawe w’Umunyamerika. Kuri ubu ibi bihangange byose muri uyu mukino byitabye Imana.
1972: Hafunguwe irushanwa ry’imikino ya  Olympic Games yabereye  mu mugi wa Sapporo mu Buyapani  mu itumba ryo muri uyu mwaka , ikaba n’imikino yari ibereye ku Mugabe wa Asia ku nshuro ya mbere.
1976: Muri Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika hakinwe umukino uzwi nka ALL STAR uhuza abakinnyi beza muri shampiyona ya Basketball muri Amerika aho igice cy’Iburasirazuba cyatsinze iki burengerazuba inkangara 123 ku nkangara 109.
1994: Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru  ya Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika yatsinze  iya Coast Rica mu mukino wo gusha itike y’igikombe cy’Isi cy’I 1994. Cyari igikombe cyari kigiye gukinwa ku nshuro ya 15.
1996: Ikipe ya Blackburn Rovers yatsinze ikipe Bolton Wanderers ibitego bitatu kuri kimwe (3-1)  icyo gihe  Alan Shearer yatsinze ibitego bitatu  byose iyi kipe yabonye ikomeza no gushimangira umwanya wa karindwi.
2018: Burnley yanganyije na Manchester City igitego kimwe kuri kimwe(1-1), nyuma  yaho Johann Gudmundson yatsinze igitego cyo kunganya ku munota 82’ cyishyuraga icya Danilo cyo ku munota wa 22’ ku mupira yahawe na Bernardo Silva.
2018: Kuwa 03 Gashyantare 2018 kuri stade Amahoro I Remera, habaye umuhango wo gusoza imikino y’abakozi, imikino yari yaratangiye tariki 01 Nzeri 2017, aho hahembwe amakipe yitwaye neza muri shampiyona y’abakozi ya 2017-2018.
2018: Hatangajwe umwiherero w’ikipe ya APR FC i Shyorongi mu Karere ka Rulindo hitegurwa amarushanwa Nyafurika ya CAF Confederation Cup hari mu  mukino wa mbere yagombaga gukinamo na Anse Réunion yo mu Birwa bya Seychelles.
2023: Ikipe ya Mukura VS yakoze impanuka y’imodoka ubwo yerekezaga mu karere ka Rubavu  kwitegura  gukina umukino  wa shampiyona   n’ikipe ya Rutsiro Fc.
2024: Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu Bagore muri  Sitting Volleyball yatsinze Kenya amaseti 3-0, yegukana Shampiyona Nyafurika, inabona itike y’imikino Paralempike yabereye  i Paris mu Bufaransa.
Ibyamamare muri Siporo byavutse kuri iyi tariki ya 03 Gashyantare!
1929: havutse umukinnyi w’umupira w’amaguru Pedro Nájera akaba akomoka mu gihugu cya Mexico akaba yarakiniye ikipe ya Club América igihe cyirekire , akaba yaritabye Imana ku myaka 91.
1927: Ilias Rosidis umugereki wabaye icyamamare mu guconga ruhago mu ikipe ya Olympiacos FC akaba yavukiye Neo Faliro, Piraeus mu Bugereki .
1918: Helen Stephens: Uyu ni Umunya-Leta  Zunze Ubumwe z’Abanyamerika  uzwi cyane mu gusiganwa ku maguru akaba yaravukiye Fulton, Missouri muri Amerika . yegukanye umudali wa zahabu mu gusiganwa mu mikino ya Olympic.
Ibyamamare muri Siporo byitabye Imana  kuri iyi tariki ya 03 Gashyantare!
2022: Tom Kiernan  umukinnyi w’igihangange mu mukino wa  rugby ukomoka mu gihugu cya Ireland akaba yaritabye Imana  ku myaka 83, iyo aba kiriho yari kuba agize imyaka 86.
2021: Jean-Pierre Bastiat Umufaransa w’icyamamare mu mukino wa rugby akaba yaritabye Imana ku myaka 71 yishwe n’indwara ya Stroke.
2006: Lou Jones Umunya-Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika akaba n’igihangange mu gusiganwa ku maguru yitabye Imana ku myaka 74, akaba yaratwaye umudali wa zahabu mu mikino ya Olympic yo 1956.