Kasai: Hateguwe imyigarambyo igamije kurwanya ubushotoranyi bw’u Rwanda kuri DRC
Ku mugoroba wo ku munsi wejo abaturage batuye mu gace ka Kasai bakoze imyigaragarambyo ikomeye yari igamije kwerekana uburakari bafite batewe n’icyo bise ubushotoranyi bw’u Rwanda mu burasirazuba bw’iki gihugu rubicishije mu mutwe wa M23 rufasha .
Mu rusisiro rwagati rw’ mujyi wa Kasai niho aba bigaragambyaga bahuriye , amakuru dukesha ikinyamakuru Yabiso News avuga ko iyi myigaragambyo yateguwe na sosiyete sivile ikanaterwa inkunga na guverinoma ya Kongo ndetse n’umuherwe akaba na depite uhagarariye iyi ntara mu nteko ishinga mategeko witwa John Kabeya .
Intego nyamukuru y’iyi myigaragambyo harimo no gushakira hamwe inzira zose zishoboka zigamije gushyigikira FARDC ndetse no kwamagana ifatwa rya Goma n’inyeshyemba za M23 amahanga arebera .
Mu ijambo yatanze ubwo iyi myigaragambyo yari igeze ku musozo , Bwana Moise Kambulu uyobora intara ya Kasai yashishikarije urubyiruko rw’iyi ntara kujya gutanga umusanzu wabo mu gisirikare cya Kongo ndetse bakanarwana ku gihugu cyababyaye.
Aho yagize ati ; “Uyu ni umwanya mwiza kuri njye wo kubashimira mwese kuba mwemeye kwitabira ubutumire mwahawe kugira ngo muze gushyigikira imbaraga z’umukuru w’igihugu ku bw’imbaraga zose akomeje gukora kugira ngo ubusugire bw’ubutaka bw’igihugu cyacu burengerwe ndetse ariko kandi no gushyigikira FARDC, Wazalendo na barumuna bacu bari imbere, nkuko mubizi, bari gutanga ikiguzi kinini cyo kurengera igihugu cyacu, cyatewe nu Rwanda .” nkuko tubikesha Kivu 24 News.
Uyu muyobozi kandi yatangaje ko iyi myigaragambyo yateguwe mu rwego rwo kugaragariza isi yose ko abanya – Kasai barwanya bivuye inyuma ubugoma ndetse kwanduranya kwa M23 ifatanije n’u Rwanda .