Perezida Ndayishimiye yatangaje icyo abona cyahagarika intambara muri DRC
Ku munsi wejo perezida w’ u Burundi Ndayishimiye Evariste yahamagariye imiryango mpuzamahanga gushyigikira ingamba zose zashyizweho zigamije gushyira iherezo ku ntambara iri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo .
Ibi yabitangarije mu nama nyunguranabitekerezo yahuje inzego z’ububanyi n’amahanga bw’iki gihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga yemewe mu Burundi ,
Agaruka kuri iyi ntambara ishyamiranishije DRC n’umutwe wa M23 leta ya Kongo ivuga ko uterwa inkunga n’u Rwanda , Ndayishimiye yatangaje yuko ahangayikishijwe nuko iyi ntambara ishobora kutotera akarere kose .
Aho yagize ati ; “Urabona ibi bibera hano, hafi y’urugo? Kuki duceceka? imiryango mpuzamahanga ntibona ingaruka? Ndakubwira ko nibikomeza gutya, intambara ishobora gukwirakwira mu karere hose .”
Kuri Ndayishimiye abona igihe kigeze ngo kugirango imiryango mpuzamahanga ndetse n’imiryango ihuza bimwe mu bihugu bya Afurika irimo umuryango w’afurika y’uburasirazuba ndetse n’umuryango w’afurika yunze ubumwe guhuriza hamwe imbaraga bakarwanya iyi ntambara gukomeza gukwirakwira muri DRC .
Perezida w’u Burundi kandi yongeye gukomoza ku ruhare leta ya Kigali ifite mu kudubanganya umutekano wo muri DRC ndetse no mu karere k’ibiyaga bigali kose ikoresheje umutwe witwaje intwaro wa M23 nubwo u Rwanda rwo rudahwema kugaragaza ko nta ruhare ibifitemo ndetse ko ikibazo cya DRC cyigomba gukemurwa giherewe mu mizi kuko gifite isano muzi n’amateka y’ubukoloni .