EuropeHomePaper Talk

EUROPEAN PAPER TALK : – byarangiye Rashford yerekeje muri Aston villa !

1.Marcus Rashford biravugwa ko yamaze gusezera bagenzi be bakinanaga mu ikipe ya Manchester united kubera ko yamaze kwemeranya byose n’ikipe ya Aston villa kuba yayerekezamo ku ntizanyo ku munsi wa nyuma w’igura n’igurisha ry’abakinnyi nyuma yuko iyi kipe itakaje umwataka wayo witwa John Duran . [ DAILY MAIL ].

    2.Ikipe ya Brighton and Hove Albion yamaze kwanga miliyoni zisaga 75 z’amayero zatangwaga n’ikipe ya Al Nassir kugirango ibashe kuba yasinyisha rutahizamu wayo w’umuyapani witwa Kauro Mitoma . [SKY SPORTS ]

    3. Ikipe ya Bayer Leverkusen yo mu Budage irifuza gutira rutahizamu w’umunya- Ireland w’imyaka 20 ukinira ikipe ya Brighton and Hove Albion witwa Evan Ferguson akaba yajya gusimbura umunya – Nigeria witwa Victor Boniface ukomeje kuvugwa ko ashobora kwerekeza muri shampiyona yo muri saudi Arabia . [ DAILY TELEGRAPH ] .

    4 . Ikipe ya Tottenham iri mu biganiro bya nyuma bigamije gusinyisha myugariro Fikayo Tomori w’imyaka 27 imuvanye mu ikipe ya AC Milan yo mu gihugu cy’Ubutaliyani . [ SKY SPORTS ] .

    5. Ikipe ya Manchester City biravugwa ko yatangiye kuganiriza umunya – Esipanye ukina mu kibuga hagati witwa Nico Gonzalez ukinira ikipe ya Porto yo muri Portigal ndetse ngo barifuza kumusinyisha bitarenze ku munsi wa nyuma w’iri soko ry’igura n’igurisha . [ DAILY MAIL ]

    6. Darwin Nunez yifuzaga kuganira n’ikipe ya AL Nassir mbere yuko isinyisha rutahizamu w’umunya – Columbia wakiniraga Aston Villa witwa John Duran gusa ikipe ya Liverpool itangaza ko itamugurisha . [ THE SUN ]

    7 . Ikipe ya Manchester United irifuza gusinyisha rutahizamu w’umunya – Ivory Coast ukinira ikipe ya Atalanta yo mu Butaliyani witwa El Bilal Toure uri mu ntizanyo mu ikipe ya stuttgart mu gihugu cy’Ubudage . [ FOOT MERCATO].

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *