Federasiyo y’umupira w’amaguru muri Esipanye (RFEF) yamaze gutangaza ko umutoza Luis de la Fuente, yongereye amasezerano ndetse akaba azakomeza gutoza iyi kipe y’igihugu kugeza muri 2028.
Byari biteganyijwe ko amasezerano ye aheruka yari kurangirana n’igikombe cy’isi cyo muri 2026.
Mu masezerano mashya uyu mugabo w’imyaka 63, yasinye harimo ingingo ivuga ko azageza muri 2028, ubwo iyi kipe izaba ije guhatanira ndetse no kwisubiza igikombe cy’Uburayi baheruka gutwara umwaka ushize.
Luis de la Fuente, unakomoka muri iki gihugu cya Esipanye, yatangiye gutoza iki gihugu mu Ukuboza 2022, asimbuye mwenewabo basangiye ubwenegihugu Luis Enrique, nyuma yo kuviramo muri 1/8 mu mikino y’igikombe cy’isi cy’uwo mwaka ubwo batsindwaga na Morrocco.
Si ubwa mbere iri zina ryumvikanye muri ruhago ya Esipanye kuko bwa mbere ryumvikana yatozaga ikipe y’abato batarengeje 21, hagati ya 2018 na 2022 ndetse yongera no gutoza ikipe y’iki gihugu ya Olimpike, aho yaje no kuyihesha umudari wa Feza muri iyi mikino.