HomePolitics

Dore icyatumye Perezida Gnassingbe uyobora Togo ashimira Perezida Kagame

Kuri uyu mbere tariki 20 Mutarama 2025 , Perezida Faure Essozimna Gnassingbe uyobora Togo wasoje uruzinduko rwe rwagombaga kumara iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda amaze gushimira Perezida Paul Kagame uburyo yamwakiriye neza haba we ndetse n’abari bahumerekeje .

Perezida wa Togo yasoje uruzinduko rw’akazi yagiriraga mu Rwanda rw’iminsi ibiri ku munsi wejo ku cyumweru ndetse anaherekezwa na Amb . Nduhungire olivier usanzwe ari Minisitiri wa Dipolomasi y’u Rwanda .

Mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari Tweeter ,Faure Gnassingbe yashimiye perezida Kagame uburyo yamwakiriye agira ati : ” Mu ruzinduko rw’akazi nari ndimo i Kigali ,ndashimira cyane mugenzi wanjye akaba n’umuvandimwe wange Perezida Paul Kagame kunyakirana urugwiro ndetse n’itsinda ryari rimperekeje.

“Ndashimira Ubushake bw’ibihugu byombi butanga icyizere cyo gukomeza guteza imbere imikoranire myiza y’impande zombi bishingiye ku mubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Togo”

Perezida Gnassingbe n’itsinda ry’abari bamugaragiye bageze ku kibuga k’indege mpuzamahanga i Kanombe ku munsi wo ku wa gatandatu Tariki 18 Mutarama 2025 anakirwa na Mugenzi we w’u Rwanda ndetse banagirana ibihe byiza birimo gutemberana mu modoka , kwakirwa mu biro bya perezida ‘ Village urugwiro’ ndetse Faure yanitabiriye umuhango wabaye ku munsi wo gusengera igihugu .

Loading spinner

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *