Ubwongereza: Inteko nshingamategeko ya sheshwe hitegurwa gutora indi
![\"\"](\"https://daily--box.com/wp-content/uploads/2024/05/GettyImages-1244430455-scaled-1-1024x643.jpg\")
Ni amatora y’abagize inteko nshingamategeko mu gihugu cy’Ubwongereza ateganijwe muri Nyakanga 2024.
Aya matora nayo yitezwemo impinduka nyinshi Cyane ko ishyaka risanzwe rifite ubwiganze mu nteko ariryo ry’abadashaka impinduka ( Conservative party) ridahabwa amahirwe menshi nk’uko byari bisanzwe. Ibi bije nyuma y’ikusanyamakuru riherutse gukorwa ryerekanye ko ishyaka ry’abakozi ariryo rihabwa amahirwe Ari hejuru ya 40%.
Igikomeza aya matora ni ibyatangajwe n’abadepite bagera kuri 129 ko batifuza kugaruka mu nteko muri bo 77 baturuka mu ishyaka rya conservative party bamwe bemeza ko nta mahirwe ishyaka ryabo rifite mugihe abandi bo batangaza ko bagiye kwita ku miryango yabo bakava muri politiki.
Amashyaka abiri asanzwe akomeye kuruta ayandi Aho mu Bwongereza harimo iry’abadaharanira impinduka (Conservative party) ndetse n’ishyaka ry’abakozi.
Kuri uyu wa Kane nibwo kwiyamamaza bitangira ku mugaragaro naho amatora yo gushaka abazajya mu myanya 650 igize inteko ateganijwe muri Nyakanga uyu mwaka.
Ubwongereza ni kimwe mu bihugu byagize demokarasi mbere y’ibindi kuko inteko nshingamategeko yabwo yabayeho bwa mbere mu Myaka ya za 1200s ikaza ikemerwa bihoraho mu w’1702.
![\"\"](\"https://daily--box.com/wp-content/uploads/2024/05/daily-box.com-2.webp\")
![\"\"](\"https://daily--box.com/wp-content/uploads/2024/05/daily-box.com_.jpeg\")
Keep going up brother