HomeOthers

Hatangajwe ko hari gushakwa umuti w’ikibazo cy’imirongo miremire mu gare yo muri Kigali

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangaje ko buri gukora inyigo yuko bisi zizajya zihagurukira ku masaha azwi kandi akubahirizwa ibi rero bikaba bigamije korohereza abakora ingendo bakoresheje imodoka za rusange mu byerekezo Downtown – Nyanza, na Nyanza – Downtown .

Bucishije ku urukuta rwa x , Ubuyobozi bw’umujyi bwatangaje ko buri mu nyigo igamije kuzakemura burundu ikibazo cy’imirongo yari ukunze kugaragara hirya no hino mu gare aho abagenzi babaga batonze imirongo miremire bategereje imodoka ziberekeza hirya no hino mu duce berekezamo mu mujyi wa Kigali .

Aho umujyi wa Kigali wagize uti : ” Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buramenyesha abagenzi bakoresha imodoka rusange mu byerekezo Downtown – Nyanza, na Nyanza – Downtown ko guhera tariki 16 kugeza tariki 29 Mutarama 2025, harimo gukorwa igerageza ryo kwiga uburyo n’ibikenewe kugira ngo tugere ku rwego rw’aho bisi zizajya zihagurukira ku masaha azwi kandi akubahirizwa, mu rwego rwo kunoza serivisi ihabwa abakoresha imodoka rusange mu ngendo zabo mu Mujyi wa Kigali. “



Iri gerageza ririmo gukorwa na Minisiteri y’lbikorwa Remezo (MININFRA) n’Umujyi wa Kigali (Cok) ku bufatanye n’lkigo cya Guverinoma y’Ubuyapani gishinzwe ubufatanye mpuzamahanga (JICA), rigakorerwa ku modoka za Royal Express na Yahoo Car.

Umujyi wa Kigali wanemeje muri iyi nyigo iri gukorwa ko hari kwifuzwa ko amasaha imodoka zihagurukiraho yaba ateye atya:Mu masaha y’urujya n’uruza rw’abagenzi (peak hours): Imodoka zizajya zihaguruka buri minota 10 naho mu masaha yandi y’umunsi (off-peak hours): Imodoka zizajya zihaguruka buri minota 15.

Loading spinner

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *