HomePolitics

Hakozwe amavugurura mu nzego nyinshi zirimo Minisiteri y’ubucuruzi n’ibitaro byitiriwe umwami Fayisali

Ku munsi wejo tariki ya 17 / Mutarama , Inama y’abaminisitiri yayobowe na nyakubuhwa Perezida Kagame Paul yashyize mu mwanya abayobozi bashya mu nshingano zitandukanye ndetse ikora n’amavugurura mu bigo bya leta birimo Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ndetse no mu bitaro byitiriwe umwami Fayisali .

Aya ni amwe mu muvugurura yakozwe mu myanya y’ubuyobozi mu bigo bya leta bitandukanye :

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda

  • Bwana Christian Twahirwa, Director General of Industry and Entrepreneurship.
  • Madamu Doreen Ntawebasa Hategekimana, Director General of Trade and Investment.
  • Bwana Moses Twesigye Turatsinze, Director General of Planning, Monitoring and Evaluation .
  • Bwana Cassien Karangwa, Value Chain Sector Analyst.
  • Bwana Fred Mugabe, Industrial Policy Analyst.
  • Bwana Alphonse Kwizera, Made in Rwanda Business Analyst.
  • Madamu Diane Mahoro Umutoni, Trade Policy Analyst.
  • Madamu Pacifique Mugwaneza, Cooperative Policy Analyst.

Minisiteri y’Uburezi

  • Madamu Rose Baguma, Head of Education Policy Department
  • Madamu Adia Umulisa, Head of Education Sector Planning, Monitoring and Evaluation Department
  • Bwana Jimmy Christian Byukusenge, Director General of Corporate Services
  • • Madamu Esther Shaban Tuyizere, Advisor to the Minister
  • Bwana Jean Baptiste Doxa Niyibizi, Legal Analyst

Ikigo gishinzwe Amashuri Makuru (HEC)

  • Dr. Edward Kadozi, Umuyobozi Mukuru

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB)

  • Dr. Flora Mutezigaju, Umuyobozi Mukuru Wungirije

Abahuzabikorwa b’uburezi mu Ntara

  • Bwana Emmanuel Butera, Intara y’Iburasirazuba .
  • Bwana Augustin Uwimana, Intara y’Amajyaruguru
  • Bwana Christophe Nsengiyaremye, Intara y’Amajyepfo
  • Bwana Eric Niyongabo, Umujyi wa Kigali
  • Bwana Jean de Dieu Ntaganira, Intara y’Iburengerazuba

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal/King Faisal Hospital

Dr. Edgar Kalimba, Deputy Chief Executive Officer, Medical Services

Abagize Inama y’Ubuyobozi y’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal

  • . Dr. Thierry Kalisa, Perezida
  • Dr Natalie McCall, Visi Perezida
  • Bwana Israel Bimpe
  • Dr. Sanctus Musafiri
  • Dr. Regis Hitimana
  • Madamu Flora Nsinga
  • Bwana Theogene Maniragaba
  • Madamu Jeannette Rwigamba
  • Madamu Natacha Butera

Inama y’Abaminisitiri yemeje abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bakurikira:

  • Bwana Khalid Musa Dafalla, Ambasaderi wa Repubulika ya Sudani mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.
  • Bwana Alfredo Dombe, Ambasaderi wa Repubulika ya Angola mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.
  • Dr. Habib Gallus Kambanga, High Commissioner wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.
  • Bwana Zabavy François-Xavier, Ambasaderi wa Repubulika ya Côte d’Ivoire mu Rwanda, afite icyicaro i Kinshasa.
  • Bwana Ilyas Ali Hassan, Ambasaderi wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Somalia mu Rwanda, afite icyicaro i Dar Es Salaam.
  • Bwana António José Nunes de Azevedo, Uhagarariye inyungu za Portugal mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.
  • Madamu Wilhemina M. E. van de Wiel, Uhagarariye UNICEF mu Rwanda.


Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu Iterambere ry’Igihugu

Madamu Agnes Muhongerwa, Umugenzuzi Mukuru wa Gender Wungirije Ushinzwe Kurwanya Akarengane n’Ihohoterwa bishingiye kuri Gender

Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

  • Umushinga witegeko rihindura Itegeko no 066/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2024/2025.
  • Umushinga witegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Banki ya Koreya y’ubucuruzi bwibisohoka nibyinjira mu gihugu, yerekeranye n’inguzanyo igenewe ishyirwaho rya laboratwari ihuriweho y’ubumenyi nikoranabuhanga, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, ku wa 04 Ukuboza 2024.
  • Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Ikigega Nyafurika gitsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo igenewe umushinga wo guteza imbere isoko ry’imari mu Rwanda, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, ku wa 13 Ukuboza 2024.
  • Imishinga ibiri y’amategeko yemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Banki Nyafurika itsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo zigenewe umushinga w’iterambere uhuriweho n’u Burundi n’u Rwanda, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, ku wa 16 Ukuboza 2024.
  • Umushinga witegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Banki Nyafurika itsura Amajyambere, yerekeranye ninguzanyo igenewe umushinga wo guteza imbere ubwikorezi bwo mu Mujyi wa Kigali, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, ku wa 20 Ukuboza 2024.

Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:

  • Iteka rya Perezida ryongera umubare w’amafaranga ya pansiyo n’ayibyago bikomoka ku kazi atangwa n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda.
  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi bashinzwe igorora.
  • Inama y’Abaminisitiri yemeje politiki, porogaramu n’ingamba zikurikira: Kongera serivisi z’ubuvuzi zishingirwa n’ubwisungane hamwe n’inkomoko y’inyongera y’amafaranga yo kunganira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.
  • ivugururwa ry’ibiciro by’ibikorwa by’ubuvuzi.


Loading spinner

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *