HomeOthers

Kamonyi : Polisi yafatiye mu cyuho abakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

Ku munsi wejo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafatiye mu cyuho abantu batandatu bari mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Kayenzi.

Aba batawe muri yombi  bagiye bafatirwa  ahantu habiri hatandukanye, kandi ahanini biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Aya ni amakuru kandi yanemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye,aho  yatangaje ko mu gikorwa cyo gufata aba bantu , abari mu bucukuzi bw’amabuye batatu bafatiwe mu kirombe giherereye mu Kagari ka Kirwa, ahagana saa tatu n’igice za mu gitondo.

Polisi ikomeza yemeza ko aba basore bari bamaze gucukura amabuye yo mu bwoko bwa Coltan, aho kandi basanzwe bari bafite  ibikoresho gakondo byo gukoresha mu bucukuzi, birimo umuhoro, n’amabuye avanze n’umucanga ingana na Kilogramu 5.

Nyuma y’iki gikorwa, hafi saa sita z’amanywa, abandi batatu bari bafite ibikoresho birimo ibitiyo 3 n’ipiki bafatiwe mu gishanga giherereye mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Cubi, na ko mu Murenge wa Kayenzi.

SP Habiyaremye yanashimiye abaturage kuba barashyigikiye Polisi mu kurwanya ibikorwa by’ubucukuzi butemewe, asaba ko bakomeza gutanga amakuru no gufatanya n’inzego kugira ngo ibi bikorwa bikomeze guhashywa.

Aba bafashwe bazashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kayenzi, aho bakomeza kubazwa ku byaha bakurikiranyweho.

 Ingingo ya 63 y’Itegeko n° 072/2024 ryo ku wa 26 Kamena 2024, rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ivuga ko umuntu ukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya, aba akoze icyaha.

 Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 2 ariko kitarenze imyaka 5, ndetse akahanishwa n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 25 Frw ariko itarenze miliyoni 50 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *