Vladimir Putin yasabye imbabazi nyuma y’impanuka y’indege yabereye mu Burusiya kuri Noheli
Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yasabye imbabazi Mugenzi we wa Azeyibayijan kubera ko igihugu ayoboye cyitasoboye gusohoza inshingano zacyo zo kurinda ikirere cyacyo ubwo habaga ihanurwa ry’indege y’ubucuruzi yari mu kirere cy’Uburusiya, byanavuyemo urupfu rw’ abantu 38 .
Indege J2-8243 yari yari ikubutse mu murwa mukuru wa Azaribayijan i Baku yerekeza ku murwa mukuru wa Chechen wa Grozny ku ya 25 Ukuboza ubwo yagwaga.
Ku munsi wejo ku wa gatandatu, Leta ya Kreml [ Uburusiya ] yashyize ahagaragara itangazo ryavugaga ko Putin yavuganye na perezida wa Azeyibayijan witwa Ilham Aliyev kuri telefoni.
Aho ryagira riti: “(Perezida) Vladimir Putin yasabye imbabazi kuri iyi mpanuka ibabaje yabereye mu kirere cy’Uburusiya kandi yongeye kugaragariza akababaro gakomeye ndetse ibi byajyanaga n’imiryango y’abahohotewe kandi yifuriza abakomeretse gukira vuba.”
Indege ikamara kugwa ,ku munsi wa Noheri, Putin yavuze ko “ibintu ari ibintu bibabaje ndetse ko byabaye igihe abashinzwe gahunda yo kurinda ikirere cy’Uburusiya barimo bahanura indege zitagira abapilote za Ukraine .”
Ndetse ibi byanababaje Perezida wa Ukraine, Volodymr Zelensky, wahise avuga ko Uburusiya bugomba guhagarika gukwirakwiza amakuru adakwiye ku byerekeye iri hanurwa ry’iyi ndege .
Bivugwa ko iyi ndege yarashwe n’ingabo z’Uburusiya mu gihe yageragezaga kunyura mu gace ko mu Burusiya kitwa Chechnya hanyuma ikazwa guhanurwa ubwo yahatirwaga kwambuka inyanja ya Kaspiya .
Iyi ndege ya Azaribayijan Airlines yahise igwa hafi ya Aktau muri Qazaqistan, ihitana abagera kuri 38 muri 67 bari bayirimo.
Bikekwa ko benshi mu barokotse bari bicaye inyuma y’indege.
- Kigali : Minisitiri Amb Nduhungirehe yakiriye abanyarwanda baba mu mahanga
- Israel yishe abasaga 35 muri Gaza mu gihe muri Qatar hagiye gusubukurwa ibiganiro by’amahoro
- Florentino Perez mu nzira zo kongera kwiyayamariza kuyobora Real Madrid
- Liverpool yateye utwatsi miliyoni 20 Real Madrid iri gutanga kuri Alexander Arnold
- Cote d’Ivoire : Perezida Ouattara yirukanye burundu ingabo z’Abafaransa